Featured »

Gatsibo: Local leaders to fight against gender based violence

October 25, 2014 – 6:06 pm | No Comment

Local leaders are called upon to play a part in fighting and reducing gender based violence, any act that results in a physical, psychological or sexual violence.
It was revealed on 21st October 2014 during the …

Read the full story »
Bills and Laws
Courts & Agencies
Forum
Services
Recent
Home » Services

Rwanda | Kamonyi: Benshi bariyambaza MAJ mu cyumweru cyahariwe ubufasha mu by’amategeko

Submitted by on March 30, 2012 – 5:41 amNo Comment

Ku cyicaro cy’inzu y’ufasha mu by’amategeko (MAJ), abaturage baturutse hirya no hino mu mirenge igize akarere ka Kamonyi, baragisha inama uwo mukozi, ku bibazo by’imanza bashaka gushora, izo barezwemo ndetse n’izarangije gucibwa.

Rwanda | Kamonyi Benshi bariyambaza

Bamwe mu baturage bazanye ibibazo ngo ntibari baramenye imikorere ya MAJ . bazanywe n’uko bumvise amatangazo ababwira ko hari icyumweru cyahariwe ubufasha mu by’amategeko. Munyehirwe Emmanuel ni ubwa mbere agannye MAJ, afitanye ibibazo n’abavandimwe be. Yabanje kuregera inzego z’ibanze ariko ibyo zikemuye, abavandimwe bakabyanga. None yaje kugisha inama muri MAJ ngo abone kwerekeza mu rukiko.

Uyu musore waje kwiyambaza uru rwego kubera itangazo yumvise kuri radiyo, avuga ko yishimiye serivisi abakozi ba MAJ batanga. Ati “icyiza cya bo ni uko basobanurira umuntu amategeko ajyanye n’ibyo arega kandi byaba ngombwa bakagutuma uwo mufitanye ibibazo ngo nawe bamugire inama bikemuke mutiriwe mujya mu rukiko”.

Umukozi wa MAJ afatanyije n’abakozi b’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu utegamiye kuri leta Human Rights First nawo ukorera mu karere ka Kamonyi , barakira ibibazo by’ababagana, bakabagira n’inama y’uko bagomba kubyitwaramo.

Ukuriye inzu y’ubufasha mu by’amategeko Umwali Pauline, atangaza ko n’ubwo bari basanzwe bakira abantu buri munsi, muri iyi minsi umubare wiyongereye bitewe n’amatangazo yatanzwe mu nsengero no kuri radiyo.

Icyumweru cyahariwe ubufasha mu by’amategeko kikaba cyarateguwe na Minisiteri y’Ubutabera ifatanije n’ihuriro ry’imiryango itegamiye kuri leta itanga ubufasha mu by’amategeko, kugira inama abaturage  mbere yo kwishora mu manza kandi nta bumenyi bafite ku mategeko.

Ibibazo bamaze kwakira ibyinshi byibanze ku masambu, izungura  ndetse n’ibyerekeranye n’irangamimerere.


Leave a comment!

Add your comment below, or trackback from your own site. You can also subscribe to these comments via RSS.

Be nice. Keep it clean. Stay on topic. No spam.

You can use these tags:
<a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>

This is a Gravatar-enabled weblog. To get your own globally-recognized-avatar, please register at Gravatar.

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers