Featured »

Nyabihu: Residents commend Ndi Umunyarwanda programme

November 21, 2014 – 10:32 am | No Comment

Anastase Kayisire, a resident of Nyabihu district called upon Rwandese to look beyond ethnicity and strive for unity and reconciliation than what can divide them.
Kayisire, a genocide survivor who lost all his family members said …

Read the full story »
Bills and Laws
Courts & Agencies
Forum
Services
Recent
Home » Featured, Services

Nyamagabe: Abaturage barashima uruhare rw’abunzi mu kongera kubanisha abagiranye ibibazo.

Submitted by on May 31, 2014 – 6:15 pmNo Comment

Abaturage bagana abunzi ngo babafashe gukemura ibibazo bagiranye hagati yabo barashima uruhare bagira ngo kuko babumvikanisha ibibazo bigakemuka kandi n’imibanire yabo ntihungabane.

Ubu ni ubuhamya butangwa n’abaturage bo mu kagari ka Remera mu murenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe bagiranye ibibazo abunzi bakabafasha kubikemura n’ubu bakaba babanye neza.

Mubirigi François avuga ko yagiranye ikibazo na Uwihanganye Charles ubwo umwana we yibaga igare yari yatijwe naUwihanganye bityo yaza kumwishyuza akumva ko atagomba kuryishyura kandi atariwe waryibye.

Abunzi bo ku rwego rw’akagari ndetse n’abo mu rwego rw’ubujurire ku murenge ngo baje kumwumvisha ko niba yemera ko umwana ari uwe akwiye kumwishyurira, babafasha kumvikana ubwishyu bw’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 40 ndetse n’uburyo bwo kwishyurana, ubu ikibazo kikaba cyarakemutse kandi bakomeje kubana.

Ati “Njye mbona abunzi bafite akamaro cyane kuko bunga abantu bakabumvikanisha mu buryo batari gushobora kwiyumvikanisha ubwabo. Njyewe kubyo bankoreye nabonye ari byiza n’uwo twiyunze n’ubu turi inshuti. N’ayo (mafaranga) namuhaye yarazaga akagura nk’agakombe (k’ikigage) tukagasangira, nta shyari namugiriye n’ubu nta rwango”.

Uwihanganye nawe wemera ko abunzi babafashije gukemura ikibazo bari bafitanye kandi kigakemuka mu bwumvikane, asanga gukemurira ibibazo mu bunzi ari byiza kuruta kubijyana mu nkiko kuko abo bunzi baba basanzwe ari abaturanyi babo bazi n’ibibazo uko biteye.

“Mu bunzi nibyo kubera ko n’abunzi tuba duturanye tunaziranye. Ntabwo ari kimwe no kujya mu nkiko kuko uba uhagera nta n’umuntu uhazi, ni byiza kuko ugerayo ugatora ukuburanira nawe agatora umuburanira,” Uwihanganye.

Uwihanganye asaba ko abunzi bakongera ingufu mu kwihutisha gukemura ibibazo by’abaturage bibageraho, kugira ngo koko babashe kubunga hakiri kare.

Uwimana Emmanuel Désiré, perezida wa Komite y’abunzi ku rwego rw’ubujurire bw’umurenge wa Gasaka avuga ko inshingano yabo ari ukunga abaturage bafitanye ibibazo kandi ko abenshi mu babagana babasha kubumvikanisha ibibazo byabo bigakemuka, bakumvisha abaturage ko badakwiye gusiragira mu nkiko.

N’ubwo abaturage batanga ubuhamya ko abunzi bafite runini mu kubafasha gukemura ibibazo byabo, ngo bahura n’imbogamizi zinyuranye nko kubona uburyo bwo kujya kwirebera ikibazo uko giteye iyo bibaye ngombwa ko bajya aho ikibazo kiri ndetse n’uburyo bw’itumanaho hagati yabo.

Abunzi kandi basaba ko bakongererwa amahugurwa ndetse n’ubwo ari abakorerabushake ngo habonetse agahimbazamusyi byarushaho kuborohereza mu kazi kabo.

Leave a comment!

Add your comment below, or trackback from your own site. You can also subscribe to these comments via RSS.

Be nice. Keep it clean. Stay on topic. No spam.

You can use these tags:
<a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>

This is a Gravatar-enabled weblog. To get your own globally-recognized-avatar, please register at Gravatar.

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers