Featured »

Refugees to get monetary support instead of food rations

November 26, 2014 – 11:56 am | No Comment

In partnership with UNHCR, Rwanda’s Ministry for Disaster Management and Refugee Affairs (MIDIMAR) are charting ways to improve the support given Congolese refugees.
 “We have been supporting refugees in terms of food but it seems it’s …

Read the full story »
Bills and Laws
Courts & Agencies
Forum
Services
Recent
Home » Featured, Services

Muhororo: Abaturage bishimiye urubuga bahawe rwo kuganira n’abayobozi babo

Submitted by on May 31, 2014 – 6:14 pmNo Comment

Nyuma y’ikiganiro mpaka kizwi nk”Urubuga rw’Abaturage n’Abayobozi” cyabereye mu murenge wa Muhororo mu karere ka Ngororero kuri uyu wa 29 Gicurasi 2014, abaturage bakitabiriye barishimira umwanya bahawe wo kwegerana n’abayobozi babo ku birebana n’uko bayobowe.

Ni ikiganiro cyateguwe n’Umuryango Nyarwanda w’Abanyamakuru Baharanira Amahoro  (pax press), aho abaturage n’abayobozi babo mu murenge wa Muhororo baganiriye ku bikorwa bitandukanye n’uruhare rw’abaturage muri ibyo bikorwa.

Mukamuramutsa Marie Yvonne, umwe mubitabiriye icyo kiganiro akaba yadutangarije ko yishimiye kuba yabonye umwanya wo kubwira abayobozi ibyishimo bye aterwa n’iterambere yagezeho, ndetse no kubagezaho ibitagenda ngo bizakemuke.

Uyu mugore akomeza avuga ko ubundi we na bagenzi be bafataga abayobozi nk’abantu batinyitse ku buryo batabanenga kubyo babona bidakorwa neza, ubu bakaba babicoceye hamwe.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo murenge nawe ahamya ko uru rubuga rwababereye umwanya wo kwisuzuma no kureba uko abaturage bakira ibibakorerwa, ndetse akaba nk’umuyobozi yaniyumviye ibyo abaturage bifuza ko byakosorwa, ubu bakaba bagiye kubishyira mo imbaraga.

Untitled1

Murenzi Janvier, Umuyobozi wa pax press, akaba yadutangarije ko uru rubuga rugamije kwimakaza umuco w’imiyoborere myiza no guha abaturage umwanya wo kuganira n’abayobozi mu mahoro bagafatira hamwe ingamba z’ibyo bagomba gukora.

muyobozi

Kuri uyu muyobozi, ngo kuganira hagati y’abaturage n’abayobozi  byafatwaga nk’ibidashoboka ndetse bamwe mu baturage bakabuzwa kuvuga icyo batekereza ariko ubu hagaragara ubufatanye munzego zose hitawe ku baturage, pax press ikaba igamije kwimakaza uwo muco mu gihugu hose.

Leave a comment!

Add your comment below, or trackback from your own site. You can also subscribe to these comments via RSS.

Be nice. Keep it clean. Stay on topic. No spam.

You can use these tags:
<a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>

This is a Gravatar-enabled weblog. To get your own globally-recognized-avatar, please register at Gravatar.

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers