Featured »

Rusizi: Gusezerana ni inkingi nshingiro yo kubaka ingo zizira amakimbirane

July 26, 2014 – 6:55 pm | No Comment

Gusezerana byemewe n’amategeko ngo ni bimwe mu bituma ingo zitarangwamo amakimbirane kuko abashakanye bombi baba biyumvamo uburenganzira n’uruhare rungana haba mu burere bw’abana ndetse n’imitungo yabo.

Ibi ni ibyemezwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kamembe Nsabimana Théogène …

Read the full story »
Bills and Laws
Courts & Agencies
Forum
Services
Recent
Home » Services

Gicumbi – Umuryango uharanira amahoro mu Rwanda ngo uzabafasha kugera ku bumwe n’ubwiyunge nyabwo

Submitted by on May 29, 2014 – 9:31 amNo Comment
Abantu bari bitabiriye ibiganiro

Abantu bari bitabiriye ibiganiro

Umuryango uharanira amahoro mu Rwanda ariwo Rwanda Peace Education Program (RPEP) watangije ibikorwa byawo mu karere ka Gicumbi ngo uzasiga abaturage b’ako karere bamaze kwiyubaka no gusana imitima yahungabanyijwe n’amateka mabi yaranze u Rwanda unabafashe kwiyubaka no kugera ku bumwe n’ubwiyunge burambye.

Ifoto y’urwibutso rw’abayobozi

Ifoto y’urwibutso rw’abayobozi

Mu cyumba cy’inama muri Hoteri Urumuri Kuri uyu wa 26 /5/2014 nibwo uyu muryango wa gahunda y’uburezi bugamije amahoro watangije ibikorwa byawo mu karere ka Gicumbi aho bagiye kujya bigisha k’ubumwe n’ubwiyunge hagamijwe kugarura amahoro arambye.

Abari bitabiriye ibiganiro byubaka amahoro

Abari bitabiriye ibiganiro byubaka amahoro

Kayirangwa Anitha umuyobozi wa “Gahunda y’Uburezi Bugamije Amahoro”  avuga ko iyi gahunda igamije guhindura imyumvire y’abanyarwanda no gukumira ubugizi bwa nabi buganisha kuri jenoside butaraba.

Avuga ko bajya gushyiraho iyi gahunda bwari uburyo bwo gufasha abantu kwirinda gukomeza guhererekanya ibitekerezo bibi biganisha kuri jenoside biturutse kubikomere by’imitima abanyarwanda basigiwe na jenoside.

Kayirangwa Anitha umybozi wa Rwanda Peace Education Programme (RPEP)

Kayirangwa Anitha umybozi wa Rwanda Peace Education Programme (RPEP)

Indi mpamvu nyamukuru ngo hari abatari bazi gutandukanya uburyo jenoside itegurwa muri iyi gahunda y’uburezi bw’amahoro baka bazabyigisha abantu bityo bakamenya uburyo bakwitandukanya n’ibikorwa bibi byabaganisha kuri jenoside.

Avuga ko iyi gahunda izagira umusaruro murubyiruko cyane cyane ku bana  bakiri bato kuko aribo Rwanda rw’ejo.

Urubyiruko rw’abanyeshuri nabo bifatanyije n’abandi mugukurikira ibiganiro byubaka amahoro

Urubyiruko rw’abanyeshuri nabo bifatanyije n’abandi mugukurikira ibiganiro byubaka amahoro

Byagaragaye ko nyuma yo guhugurwa benshi batanga ubuhamya bw’uko bahindutse mu mitima yabo bakavuga ko bagiye no guhugura abandi nk’uko Kayirwangwa Anitha akomeza abivuga.

Mukansanga Mediatrice umwe mubaturage uba mu itsinda ry’Abubatsi b’Amahoro mu itsinda ryitwa Izere binyujijwe muri Radiyo ya La benevorensiya rikorera mu murenge wa Byumba mu kagari ka nyarutarama, Avuga ko mu itsinda ryabo ubu bamaze gukora igikorwa gikomeye cy’isanamitima kuburyo urwikekwe rwarangwaga hagati y’abanyarwanda nyuma ya jenoside rumaze gushira.

Amwe mu mashusho yifashishwa mukubaka amahoro arambye

Amwe mu mashusho yifashishwa mukubaka amahoro arambye

 

Muri iryo tsinda bakoramo ibikorwa  byo kubaka amahoro arambye, kurwanya ubugizi bwa nabi, gukemura amakimbirane n’uburyo bwo gukumira ubugizi bwa nabi butaraba.

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Mvuyekure Alexandre avuga ko ubuyobozi bw’akarere bugize amahirwe menshi yo kuzamarana igihe n’uyu muryago babigisha uburyo bwo kubaka amahoro mu banyarwanda.

Aya mashusho yerekana uruhare rw’abunzi mu nkiko gacaca

Aya mashusho yerekana uruhare rw’abunzi mu nkiko gacaca

Avuga ko bizatanga umusaruro ushimishije kandi bizafasha abanyarwanda bose yaba abakoze jenoside n’abayirokotse muri mata 1994 kubohoka imitima bityo bakubaka ubunyarwanda kuko ariyo nkingi yo kugarura amahoro arambye mu gihugu cy’u Rwanda.

Aya n’amashusho yerekana abanyarwanda bahungira kongo

Aya n’amashusho yerekana abanyarwanda bahungira kongo

 

Yishimiye iyi gahunda yo kubaka amahoro arambye kuko azafasha bamwe mubaturage bagaragaye mu mirenge ya Muko no muri Mutete, imwe mu mirenge igize akarere ka Gicumbi bagifite imyumvire yo kumva ko batagomba kubana n’abandi mu mahoro kuko hari abo byagaragayeho ko  ubumwe n’ubwiyunge bitarabasakara mu mitima yabo.

Amwe mu mashusho bifasisha yigisha urubyiruko

Amwe mu mashusho bifasisha yigisha urubyiruko

Umuryango uharanira amahoro mu Rwanda ariwo Rwanda Peace Education Programme (RPEP) watangiye gukorera mu Rwanda, mu mu kwezi kwa 7 mwaka 2013,ariko uza guhabwa ububasha ku mugaragaro mu mwaka wa 2013 ukwezi 12, n’uwari minisitiri w’uburezi Vincent Biruta kugirango ukomeze ibikorwa byawo mu kwigisha amahoro arabye.

 

Leave a comment!

Add your comment below, or trackback from your own site. You can also subscribe to these comments via RSS.

Be nice. Keep it clean. Stay on topic. No spam.

You can use these tags:
<a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>

This is a Gravatar-enabled weblog. To get your own globally-recognized-avatar, please register at Gravatar.

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers