Featured »

Gatsibo: Local leaders to fight against gender based violence

October 25, 2014 – 6:06 pm | No Comment

Local leaders are called upon to play a part in fighting and reducing gender based violence, any act that results in a physical, psychological or sexual violence.
It was revealed on 21st October 2014 during the …

Read the full story »
Bills and Laws
Courts & Agencies
Forum
Services
Recent
Home » Services

Nyagatare: Amategeko y’imikoreshereze y’ubutaka agomba kubahirizwa

Submitted by on May 29, 2014 – 8:59 amNo Comment
Bunani abara amafaranga yari amaze gusubizwa ku butaka yari amaze kugura

Bunani abara amafaranga yari amaze gusubizwa ku butaka yari amaze kugura

Kubahiriza amategeko agenga imikoreshereze y’ubutaka, kumenya abaturage no kugenzura abinjira mu midugudu nizo ngamba akarere ka Nyagatare gafite hagamijwe kugenzura urujya n’uruza rw’abaturage akenshi bagurishwa ubutaka bwagenewe ubworozi bakabuhingaho.

Ikibazo cy’imikoreshereze mibi y’ubutaka cyongeye kugarukwaho mu kiganiro ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare bwagiranye kuri uyu wa 27 Gicurasi n’abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda. Ahanini abanyamakuru bibanze ku bibazo by’abaturage basenyewe Karangazi na Rwimiyaga. Kuwa 22 Ugushyingo umwaka ushize nibwo abaturage ba Gakagati ya 2 mu murenge wa Rwimiyaga basenyerwaga n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare kuko bahinze bakanubaka mu nzuri. Icyo gihe abaturage bavugaga ko barengana dore ko bamwe bari baramaze no kubona ibyangombwa by’ubutaka baguze.

Aba baturage ariko nyuma baje kwemera amakosa bakoze mu igura ry’ubu butaka maze bemera gusubizwa amafaranga bari batanze mu kugura aho bari batuye bakajya gushaka ahagenewe ubuhinzi. Kuwa 08 Werurwe uyu mwaka abambere batangiye gusubizwa amafaranga yabo. Harerimana Appolinaire na Bunani Eduard badutangarije ko bashimishijwe no kuba babonye ibyo bari batanze mu gihe nta cyizere bari bagifite kuko amakosa yari ayabo.

 Uwimana Angelique ageza ikibazo cye ku muvunyi mukuru yasuye umurenge wa Karangazi.


Uwimana Angelique ageza ikibazo cye ku muvunyi mukuru yasuye umurenge wa Karangazi.

Uyu muyobozi kandi akaba yavuze ko ubu mu midugudu hashyizwemo amakaye nk’iyandikwamo abanjira n’abasohoka hagamijwe kugenzura neza abimukira benshi bakunze kugana aka karere. Kugeza ubu abayobozi b’imidigudu 4,  abayobora utugali 2 n’uwari ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Rwimiyaga barahagaritswe.

 

Leave a comment!

Add your comment below, or trackback from your own site. You can also subscribe to these comments via RSS.

Be nice. Keep it clean. Stay on topic. No spam.

You can use these tags:
<a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>

This is a Gravatar-enabled weblog. To get your own globally-recognized-avatar, please register at Gravatar.

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers