Featured »

Rwamagana: Barasabwa kuba maso mu gukumira icuruzwa ry’abantu

September 18, 2014 – 11:59 am | No Comment

Abaturage b’akarere ka Rwamagana barasabwa kuba maso kugira ngo bakumire ndetse banarwanye ikibazo cy’icuruzwa ry’abantu, by’umwihariko abafite utubari na za hoteli bakirinda gukoresha abana b’abakobwa bagendereye inyungu z’urukozasoni, nk’uko bamwe mu baturage babivuga.
Umuyobozi w’akarere ka …

Read the full story »
Bills and Laws
Courts & Agencies
Forum
Services
Recent
Home » Featured, Services

Rusizi: Abaturage barasabwa gukoresha ibyambu by’ubuhahiranire by’imigezi n’Ikiyaga cya Kivu byemewe n’amategeko.

Submitted by on May 27, 2014 – 8:21 amNo Comment

Rusizi: Abaturage barasabwa gukoresha ibyambu by’ubuhahiranire by’imigezi n’Ikiyaga cya Kivu byemewe n’amategeko

Abaturage b’Akarere ka Rusizi bakoresha ibyambu mu mihahiranire n’ab’ibihugu bihana imbibe n’u Rwanda, baturanye nabyo barasabwa gukoresha ibyambu byemewe , igihe bava cyangwa bajya muri ibyo bihugu, bakamenya ko guca mu nzira zitemewe ujya cyangwa uva muri kimwe muri ibyo bihugu  bihanirwa n’amategeko.  Ibi umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar kimwe n’umuyobozi w’abinjira n’abasohoka muri aka karere Harerimana Gaspard yabibasabye kuri uyu wa gatandatu,tariki ya 24.Gicurasi.2014, ubwo yagiranaga inama n’abacunga ibyambu byemejwe mu rwego rwo gucungira umutekano ababikoresha mu mihahiranire n’ibyo bihugu.

Muri iyo nama abashinzwe gucunga ibyo byambu bose hamwe bagera kuri 29 bakoranye  n’umuyobozi w’Akarere ka Rusizi ,Nzeyimana Oscar ari kumwe n’ubuyobozi bw’abinjira n’abasohoka mu karere ka Rusizi n’ubw’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (Rwanda revenue Authority) na bwo bukorera mu karere ka Rusizi, baganiriye ku mikorere yabo muri ako kazi ko kugenzura imikoreshereze y’ibyo byambu mu mihahiranire y’abaturage b’Akarere ka Rusizi n’abaturanyi babo b’uBurundi na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo baturiye imipaka, ingorane bahuriramo  na zo ndetse n’icyakorwa kugira ngo barusheho kunoza akazi kabo.

Muri rusange bashimiwe ko nubwo bamaze igihe cyitarenze amezi 3 batangiye ako kazi, ubu bagakora neza ,basabwa gukomereza aho,kugira ngo hataba hagira umugizi wa nabi wiyitiranya n’abaturage bakoresha ibyo byambu akaba yateza umutekano muke  abaturage b’ibyo bihugu.

Kugira ngo barusheho guhanahana amakuru ku bibera ku byambu bashinzwe gucunga, abo bakozi basabye ko   bakoroherezwa ku itumanaho, bahabwa telefoni  zigendanwa bajya bakoresha mu guhanahana amakuru ajyanye n’akazi kabo, ndetse  n’inzego zindi z’umutekano zikababa hafi kugira ngo nk’igihe bahuye n’icyateza umutekano mucye, izo nzego zibe zabatabara.

Icyifuzo cyo koroherezwa mu kubona izo  telefoni , umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Nzeyimana Oscar yahise akibemerera, avuga ko ibigendanye n’amakuru yose y’ibikorerwa kuri ibyo byambu Akarere kazabibafashamo, na bo ariko bagasabwa gutanga amakuru ku gihe kandi buri munsi, kugira ngo ibyo byambu birusheho kugenzurwa neza.

Bwana Nzeyimana Oscar yaboneyeho kongera gusaba abaturage guca ku byambu byemewe igihe babikoresha mu  mihahiranire n’abaturanyi babo bo mu bihugu bahana imbibe, ibicuruzwa bisora bikanyuzwa ku mipaka, avuga kandi ko nta mwana uri munsi y’imyaka 18 wemerewe kwambuka ibyo byambu muri ubwo buhahirane atabifitiye uruhushya kuko hari abakora amakosa bakiba abana b’abandi bakajya kubakoresha imirimo y’ingufu mu bihugu by’ahandi.

Ibyambu byemewe byashyizwe ho mu mirenge yose ikora ku kiyaga cya kivu n’imigezi ya Rusizi na Ruhwa bigera kuri 16, byemezwa n’inama y’umutekano y’Akarere ka Rusizi mu rwego rwo guca akajagari kabonekaga mu binjira n’abasohoka muri ibyo bihigu , kuko mbere ibyo byambu byageraga kuri 36, kandi bitanagenzurwa neza,bemeza ko hasigara ibyo 16 ibindi byose bigafungwa. Ibyo 16 biri mu mirenge  ya Gikundamvura, Butare,Bugarama, Nzahaha, Nkombo, Nkanka na Gihundwe

Leave a comment!

Add your comment below, or trackback from your own site. You can also subscribe to these comments via RSS.

Be nice. Keep it clean. Stay on topic. No spam.

You can use these tags:
<a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>

This is a Gravatar-enabled weblog. To get your own globally-recognized-avatar, please register at Gravatar.

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers