Featured »

Rukara: Itorero ry’Ubumwe n’ubwiyunge ngo ryatumye batera intambwe ifatika mu Ubwiyunge

October 24, 2014 – 2:20 pm | No Comment

Bamwe mu batuye mu murenge wa Rukara wo mu karere ka Kayonza bemeza ko bamaze gutera intambwe mu bumwe n’ubwiyunge babikesha gahunda y’itorero ry’ubumwe n’ubwiyunge. Iryo torero ngo ryagiye rihurizwamo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu …

Read the full story »
Bills and Laws
Courts & Agencies
Forum
Services
Recent
Home » English, Featured, Recent, Services

Nyabihu: Hari imbogamizi abunzi bahura nazo zituma gukemura ibibazo by’abaturage bibagora

Submitted by on May 25, 2014 – 3:31 pmNo Comment

Abunzi ni rumwe mu nzego zashyizweho mu Rwanda mu rwego rwo gukemurira abaturage ibibazo, bigakemukira hafi, bitabaye ngombwa ko basiragira mu nkiko.

Gusa mu kazi kabo ka buri munsi, bamwe mu bunzi bo mu karere ka Nyabihu ,batangaza ko bahura n’imbogamizi zitandukanye nko kudahabwa agahimbazamusyi kabagoboka mu kazi kabo ka buri munsi hakiyongeraho ko rimwe na rimwe  bibagora mu gihe baba bagiye gukemurira abaturage ikibazo ahantu kure.

Hari imbogamizi abunzi bahura nazo zituma gukemura ibibazo by’abaturage bibagora

Bitewe n’akazi abunzi bakora,basanga bakwiye kugenerwa agahimbazamushyi kabafasha kunoza imirimo yabo ya buri munsi

Ibi bibazo byagarutsweho na Harerimana Protais umwunzi ubimazemo imyaka hafi 10 ndetse na Nirere Marie Goreth,ubimazemo imyaka 3.  Uretse ibibazo by’inyoroshyangendo,ibikoresho n’agahimbazamusyi bagarukaho,usanga bacyongeraho no gusaba ko bajya bahabwa amahugurwa kenshi yatuma babasha gukora akazi kabo neza,mu rwego rwo guharanira ko imibanire n’imibereho myiza y’abaturage yagenda neza.

Mu gihe iyo abunzi bagiye gukemura ibibazo by’abaturage basiga akazi bagombye gukora mu ngo zabo kabateza imbere, bavuga ko basanga hari icyo Minisiteri y’ubutabera yajya ibagenera mu rwego rw’agahimbazamusyi n’insimburamubyizi,kuko basanga akazi bakora gafitiye akamaro sosiyete nyarwanda kandi n’abaturage ubwabo bakaba babihamya.

Ibi bikaba binagarukwaho n’umwe mu baturage bo mu karere ka Nyabihu abunzi bakemuriye ikibazo  witwa Nkunzurwanda ,ushimangira ko abunzi bafitiye abaturage akamaro kanini,kandi ko mu mirimo yabo yo kunga no guhuza abaturage bitanga  cyane.

Yaduhaye urugero rw’umwunzi ushobora kugenda ibirometero byinshi n’amaguru,mu misozi miremire nk’iya Nyabihu, agiye gukemura ikibazo cy’umuturage,ugasanga biramugoye cyane. Ikindi kandi ngo na bimwe mu bikoresho ugasanga abunzi babyishakaho kuko umuturage ntacyo abazwa. Aha akaba ariho ahera asanga abunzi bagakwiye kugira icyo bagenerwa.

Leave a comment!

Add your comment below, or trackback from your own site. You can also subscribe to these comments via RSS.

Be nice. Keep it clean. Stay on topic. No spam.

You can use these tags:
<a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>

This is a Gravatar-enabled weblog. To get your own globally-recognized-avatar, please register at Gravatar.

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers