Featured »

Refugees to get monetary support instead of food rations

November 26, 2014 – 11:56 am | No Comment

In partnership with UNHCR, Rwanda’s Ministry for Disaster Management and Refugee Affairs (MIDIMAR) are charting ways to improve the support given Congolese refugees.
 “We have been supporting refugees in terms of food but it seems it’s …

Read the full story »
Bills and Laws
Courts & Agencies
Forum
Services
Recent
Home » Featured, Services

Ruhango: Kutishyura abarokotse jenoside ibyo basahuwe bibangamiye ubumwe n’ubwiyunge

Submitted by on May 22, 2014 – 10:49 amNo Comment

Ruhango: Kutishyura abarokotse jenoside ibyo basahuwe bibangamiye ubumwe n’ubwiyunge

Abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu murenge wa Ruhango akarere ka Ruhango, baravuga ko bibabaje cyane kubona hashira imyaka 20 batarishyurwa imitungo yabo yangijwe mu gihe cya jenoside, nyamara mu gihe abayangije bidegembya hirya no hino ndetse ngo bakaba batanatera intambwe yo kubegera ngo babasabe imbabazi, bagahamya ko basanga nta bumwe n’ubwiyunge bwapfa kugerwaho igihe abahemutse batemera gushyikirana n’abo bahemukiye.

Abarokotse jenoside yakorewe wabatutsi mu murenge wa Ruhango, bemera ko bafite intego yo kwegerana n’abo bishyuza imitungo yabo kugira ngo bagirane ibiganiro byashobora gutuma bagera ku bumwe n’ubwiyunge nk’uko Leta ihora ibishishikariza Abanyarwanda. Gusa ariko ngo ntibiborohera kuko abo bafitanye ibibazo ntibaboneka.

Niyitegeka Jean Bosco yasahuwe imitungo ye ahahoze hitwa Mujyejuru, ubu ni mu kagari ka Nyamagana mu murenge wa Ruhango, avuga ko mu gihe cy’inkiko Gacaca yabariwe imitungo ifite agaciro kangana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi maganinani na makumyabiri na bitantu “825000”, ariko ngo guhera icyo gihe kugeza ubu yagerageje kuba yakwegerana n’abamusahuriye imitungo kuko yabonaga batamwishyura, birananirana.

Mukarubega ni umukecuru uvuga ko muri jenoside yasahuwe imitungo ifite agaciro gasaga miliyoni 4 z’amafaranga y’u Rwanda, akavuga ko abayisahuye we batanaziranye abumva atyo gusa. Twamusanze ku biro by’akagari ka Nyamagana atubwira ko icyamuzanye ari ugukurikirana abamwangirije ibye muri jenoside ndetse no gusaba ubuyobozi bw’akagari ko bwagira uruhare rugaragara mu kumurangiriza imanza.

“Dutinya ko twasaba imbabazi bakatwumvira ubusa”

Abaregwa gusahura imitungo ndetse bakaba baranabihamijwe mu gihe cy’inkiko Gacaca, bavuga ko badafite uburyo bwo kwishyura ibyo bangije kandi bagatinya gusaba imbabazi “kugira ngo abo bazisaba batabumvira ubusa.”

Kagaba Jacques utuye muri Nyarusange ya Mbere, yahamijwe icyaha cyo gusahura uwitwa Mutaganda Fidele, akaba yarasabiwe igihano cyo kwishyura amafaranga ibihumbi 690, Avuga ko ibi atabyemera, icyakora ngo aramutse afite ibyo yishyura yabyishyura. Ariko kubera ikibazo cyo kuba nta mikoro afite, ngo nta kundi yabigenza. Avuga ko gusaba imbabazi byamunaniye kuko aba yumva bashobora kumwumvira ubusa.

Kagabo kimwe n’abandi, impamvu badatera intambwe yo gusaba imbabazi, ahanini ngo ni uko baba barabehyewe, batanga nk’urugero rw’Umunyururu witwa Cyamudongi watanze urutonde rw’abantu basaga 60 abashinja gusahura, nyamara ngo harimo n’abo abeshyera. Abo nabo bavuga ko nta bwiyunge bwapfa kugerwaho igihe abantu babeshyewe, kuko ngo bitoroshye kujya gusaba imbabazi z’ibyo utakoze.

Abandi bagaragara muri iki kibazo cyo gusaba imbabazi, ni abantu bavuga ko basabwa kwishyurwa imitungo y’abavandimwe babo bangije. Hakizinka Juvenal afite imyaka 65, avuga ko murumuna we Mwumvaneza Hassan yangije imitungo yo kwa Mutaganda Fidele nawe akaba yishyuzwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 690,  Ubu iyi mitungo ngo iri kwishyuzwa Hakizinka kuko murumuna we yakatiwe gufungwa imyaka 30 agahita atoroka. Uyu na we yibaza uko azajya gusaba imbabazi z’ibintu atakoze cyane ko ngo nta n’ubushobozi afite ngo abe yamwishyurira bikamuyobera.

Hagati aho ariko, nubwo aba bavuga ko babuze ababangirije imitungo, hari abavuga ko bamaze kubababarira ababasahuye kuko akenshi babaga babona ko ntayandi mahitamo bitewe nuko babonaga nta bushobozi bafite. Mpazimaka Anderaya utuye ahitwa I Kanazi, avuga ko yasahuwe imitungo ifite agaciro ka miliyoni 6. Bimwe ngo yarabyishyuwe ariko ibindi yarabihebye, kuko yageze aho agafata icyemezo cyo kubabarira abamusahuye.

Agira ati “ nguhaye nk’urugero, umusaza Gatsinzi twari duturanye, ubwo jenoside yabaga yaraje ajya ku nzu yanjye atwara amategura yariho. Igihe cya Gacaca yabaga, nabonye ko nta mikoro afite ndetse ko yanabitewe n’ubukene, mpitamo kumubabarira.” Akomeza avuga ko nanone igihe abantu bataratera intambwe ngo basabe imbabazi kuko badafite ibyo bishyura, nta bwiyunge bwuzuye buzabaho.

Imbogamizi mu kurangiza impanza

Abashinzwe kurangiza izi manza aribo bayobozi b’utugari, bavuga ko bafite ikibazo kibakomereye cyane. Umunyamabanaga nshingwabikorwa w’akagali ka Nyamagana Ntakirutimana Francoise, avuga ko ngo hari ubwo bajya kurangiza izi manza biteguye guteza cyamunara imitungo y’abasahuye mu gihe cya jenoside, bagasanga iyi mitungo yabo itabanditseho barayanditse ku bavandimwe babo, bityo bikababera imbogamizi ikomeye cyane kuko bitemewe guteza imitungo y’umuntu kandi itamwanditseho.

Uhagarariye inyungu z’abarokotse muri jenoside yakorewe abatutsi mu karere ka Ruhango Munyanziza Narcisse, avuga ko abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari  bakwiye kongererwa imbaraga bakabasha kurangiza iki kibazo. Ngo birababaje kuzabona nk’umuntu warokotse jenoside afite imyaka 40, kuri ubu akaba afite 60. Ati “ese ubwo koko napfa ntazapfana agahinda gakomeye ko kubura abe no gusaza atabonye imitungo ye?”

Umuyobozi w’intara y’Amajyepfo, Munyantwari Alphonse avuga ko hari aho bitashyizwemo ingufu kugirango iyi mitungo yishyuzwe, cyakora kubera ko ubu izi mbaraga zashyizwemo biragaragara ko abantu benshi bagenda bishyura, Gusa akavuga ko kuba abantu batarishyurwa imitungo bibangamiye gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge hagati y’abaturage, akaba ariyo mpamvu bashaka kuba babyihutisha kugirango abantu bose iyi gahunda ibagereho.

Magingo aya, ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango bugaragaza ko abantu 37.036 ari bo bishyuza imitungo yangijwe muri jenoside, naho 2.224 ni abagombaga kwishyura ariko bakagaragaza ko nta bushobozi bafite bwo kwishyura. Abagera kuri 2054  bo ni abanze  kwishyura kandi bigaragara ko bafite ubwishyu naho, 47.280 akaba ari bo bishyuzwa imitungo yangijwe muri aka karere.

Leave a comment!

Add your comment below, or trackback from your own site. You can also subscribe to these comments via RSS.

Be nice. Keep it clean. Stay on topic. No spam.

You can use these tags:
<a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>

This is a Gravatar-enabled weblog. To get your own globally-recognized-avatar, please register at Gravatar.

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers