Featured »

Nyamagabe: Genocide accomplices to ask for forgiveness

September 20, 2014 – 5:40 pm | No Comment

Nyamagabe inmates during Ndi umunyarwanda discussions
A number of the 1994 Tutsi genocide perpetrators have shown interest in asking for forgiveness to their victims after having discussions about Ndimunyrwanda.
Emile Byiringiro, vice mayor for social affairs in …

Read the full story »
Bills and Laws
Courts & Agencies
Forum
Services
Recent
Home » Featured, Services

Rusizi: Abaturage barasabwa kugirira icyizere inzego zibegereye

Submitted by on May 20, 2014 – 10:37 amNo Comment

Rusizi: Abaturage barasabwa kugirira icyizere inzego zibegereye

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar arongera gusaba abaturage kugirira icyizere inzego zibegereye, ni ukuvuga iz’umudugudu, Akagali n’umurenge, aho gushaka gusimbukisha inzego ibibazo byabo ,akenshi biba bitanakomeye byagombye no gukemukira ku rwego rw’umudugudu, ariko ugasanga rimwe na rimwe izo nzego bataziha agaciro zikwiye.

Ibyo umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Nzeyimana  Oscar abisabye abaturage b’Akarere ka Rusizi nyuma y’aho umuturage wo mu kagali ka Rwenje, umurenge wa Nkombo, mu karere ka Rusizi witwa Karibwende Vital yandikiye ibaruwa Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, akagenera kopi yahawe inzego zitandukanye zikorera mu karere ka Rusizi zirimo n’iz’itangazamakuru avuga ko arenganywa n’ubuyobozi bw’umurenge wa Nkombo nyamara ubuyobozi bw’Akarere bwajya kugikemura  bugasanga ntaho yakigejeje  mu nzego z’ibanze ngo kiburirwe igisubizo.

Icyo kibazo nk’uko kiri muri iyo baruwa uwo  muturage Karibwende Vital  yandikiye Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu kuwa 05/05/2014, ngo ni icyo avuga ko afitanye n’abaturanyi be ngo bamwoneshereza, kuko ngo baragira amatungo yabo muri metero 50 z’inkengero z’ikiyaga cya Kivu, ubundi zagenewe guterwa mo urubingo, akaba nta muturage wemerewe kuzihingamo cyangwa ngo agire ikindi kintu azikoreramo kuko ubwo butaka ari ubwa Leta  iteramo urwo rubingo mu rwego rwo kurengera ibidukikije.

Avuga ko abaturanyi be  barenga kuri ayo mabwiriza bakajyanamo  amatungo  akanamwonera imyaka, kuko ngo iyo myaka ye igera hafi y’izo metero 50, ariko yabibwira umuyobozi w’umurenge ntabyiteho ngo akaba ari yo mpamvu yahisemo kwandikira ibaruwa Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu amugezaho icyo kibazo.

Ubwo Umuyobozi w’Akerere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar yageraga aho uwo muturage avuga ko yonesherezwa, mu nama n’abaturage bavuze ko uwo mugabo abesya atigeze yonesherezwa, kuko ngo atari we ufite imirima aho wenyine kandi akaba nta wundi utaka icyo kibazo, ahubwo ko bororera mu biraro, akaba nta matungo yabo asohoka ngo ajye kumwonera.

Aba  baturage bo bavuga ko uyu  Karibwende Vital  yigira umunyabwenge,akavuga ko ngo nta  rwego na rumwe atageramo, ngo  bigatuma nk’uko babivuga  agenda asebya ubuyobozi bw’umurenge wabo ngo ntibuzi gukemura ibibazo, kandi ngo ari we utubaha izo nzego.

N’ubwo mu nama n’abaturage, uwo Vital yavuze ko yanyuzwe n’ibyayivugiwe mo, akavuga ko noneho yemeye kutazongera gusimbuka inzego mu gihe afite ikibazo, yanavuze ko n’umurongo ubuyobozi bw’Akarere bwahaye ikibazo yari afite na wo ushimishije akaba yumva nta zindi ngingimira asigaranye.

Icyakora bwana Nzeyimana Oscar yavuze ko mu by’ukuri  iki kibazo uyu muturage akuririza  nta shingiro rinini gifite ryatuma yandikira Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, agasanga kitaragombaga no kurenga ubyobozi bw’akagali, kuko izo metero 50 avuga ari ubutaka  bwa Leta buba burinzwe ku buryo nta muturage wajyana mo amatungo ngo abure guhanwa, agasanga icyo atari ikibazo cyagombye kurenga urwego rw’ibanze rwegereye uwo muturage, asaba abaturage kujya baha agaciro kazo  inzego  z’ibanze zabashyiriweho, kandi bakirinda gutsimbarara ku bitekerezo byabo igihe atari ngombwa.

Leave a comment!

Add your comment below, or trackback from your own site. You can also subscribe to these comments via RSS.

Be nice. Keep it clean. Stay on topic. No spam.

You can use these tags:
<a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>

This is a Gravatar-enabled weblog. To get your own globally-recognized-avatar, please register at Gravatar.

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers