Featured »

Pressured by a demanding labor market, more Rwandans head to university

July 29, 2014 – 7:57 am | No Comment

Denys Migambiyabagabo, 27, always thought a high school certificate was all he needed to be a high school teacher until a district meeting he attended proved otherwise.
Two years ago, Migambiyabagabo was summoned by the district’s …

Read the full story »
Bills and Laws
Courts & Agencies
Forum
Services
Recent
Home » Featured, Recent, Services

Ruhango: Abaturage baratunga agatoki inzego z’ibanze kurya ruswa muri gahunda ya Girinka

Submitted by on May 14, 2014 – 8:41 amNo Comment
m_Abaturage baratunga agatoki inzego z’ibanze kurya ruswa muri gahunda ya Girinka

Abaturage baranenga cyane inzego zibanze muri gahunda ya Girinka

Mu gihe gahunda ya girinka munyarwanda ikomeje, abaturage b’akarere ka Ruhango baratunga inzego z’ibanze mu kurya ruswa kugirango bahe inka abo zitagenewe.

Aba baturage bavuga ko hari igihe wemezwa ko ugomba guhabwa inka kuko uyikwiriye, ariko ubuyobozi bugaca inyuma bukakubwira ko ugomba kubagurira Fanta utayibaha bakagukura ku rutonde rw’abagomba kuzihabwa.

Bamwe mu baturage kuri iki kibazo cya ruswa muri gahunda ya girinka, bavuga ko baba bemejwe n’abagenzi babo, ariko bagatungurwa n’abayobozi baca inyuma babumvisha uburyo bagomba kubaha amafaranga bo bita Fanta.

Umwe mu baturage batswe iyi ruswa agira ati “abaturage banyanditse babona ko iyi nka nyikwiriye, umuyobozi araza arambwira ngo nimuhe ibihumbi 30 ngo ni aya Fanta,  mubwira ko ntayo mfite arambwira ngo ubwo nzagukura ku rutonde. Nanjye ndamubwira ko aho kugirango  nyamuhe, nzemera nkajya guhingira aburaho nkigurira iyanjye.”

Ariko hakaba n’abayobozi bashaka abantu baba bataremejwe n’inteko y’abaturage, bakabasaba amafaranga kugirango inka ikurwe k’uwo yagenewe guhabwa, ihabwe ufute agafaranga.

Umwe mu baturage utarashatse ka amazina ye atangazwa, avuga ko hari umunyamabanganshingwabikorwa w’akagari wamwatse amafaranga ibihumbi 30 kugirango nawe ashyirwe ku rutonde rw’abagomba guhabwa inka, uyu musore yabashije kumwemerera ibihumbi 18 inka arayahihabwa.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango Mbabazi Francois Xavier, avuga ko yemeranya n’ibyo aba baturage bavuga kuko ngo hari abayobozi batangiye gukurikiranwa. Icyakora akavuga ko ubu hamaze gufatwa ingamba zikomeye kugirango aya manyanga ntazongere kubaho.

Gusa ariko hari n’abaturage bavuga ko batanga iyi ruswa, n’inka ntibazibone. Gahunda ya Girinka yatangiye mu mwaka 2006, ari igitekerezo cya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika cyo koroza inka buri rugo rukennye kugira ngo ruzabashe kwihaza mu biribwa, cyane cyane ku ntungamubiri ziva ku bikomoka ku matungo.

Leave a comment!

Add your comment below, or trackback from your own site. You can also subscribe to these comments via RSS.

Be nice. Keep it clean. Stay on topic. No spam.

You can use these tags:
<a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>

This is a Gravatar-enabled weblog. To get your own globally-recognized-avatar, please register at Gravatar.

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers