Featured »

UN Security Council can do better – Amb. Gassana

October 30, 2014 – 10:23 am | No Comment

Rwanda has again blasted the Security Council and the United Nations (UN) Mission in the Democratic Republic of Congo (DRC) for failing to address the threat posed by the FDLR in the eastern parts of …

Read the full story »
Bills and Laws
Courts & Agencies
Forum
Services
Recent
Home » Featured, Services

Guverineri Uwamariya yasabye Abanyarwamagana guharanira amahoro arambye

Submitted by on May 10, 2014 – 5:13 pmNo Comment

Guverineri Uwamariya yasabye Abanyarwamagana guharanira amahoro arambye

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Madame Uwamariya Odette yasabye abaturage kurangwa n’umuco wo kubaka amahoro arambye kandi Abanyarwanda bakarushaho kwigira ku mateka yaranze u Rwanda kugira ngo babone impamba ikomeye yo guharanira ko amahoro atazongera kubura.

Guverineri Uwamariya yasabye Abanyarwamagana guharanira amahoro arambye

Ibi Guverineri Uwamariya yabisabye abaturage b’akarere ka Rwamagana, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 9/05/2014, ubwo yasozaga amahugurwa y’ibyumweru bitatu ku burezi bugamije amahoro yateguwe na gahunda “RPEP (Rwanda Peace Education Program” y’imiryango igera kuri ine yishyize hamwe mu rwego rwo kwimakaza amahoro arambye.

 Guverineri Uwamariya yasabye Abanyarwamagana guharanira amahoro arambye

Aya mahugurwa yo kwimakaza amahoro yahabwaga abarimu, abanyeshuri n’abandi bantu bavuga rikumvikana bo mu mirenge yose igize akarere ka Rwamagana, aho bose bibutswaga ko bakwiriye gushaka amahoro kandi buri wese akagerageza kwiheraho kugira ngo amahoro asakare hose.

Guverineri Uwamariya Odette yagaragaje ko impamvu u Rwanda ruririmba amahoro arambye ari ukubera ko rwigeze kugira “amahoro make” cyangwa se “ya ntayo”, maze asaba buri wese kumva ko akwiriye kuyaharanira.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yongeye gusaba ababyeyi ko bakwiriye kuba urugero rwiza rwigisha abana babo umuco wo kubaka amahoro kuruta kubashyiramo ibitekerezo by’amacakubiri nk’ibyabaranze mu gihe cyatambutse, ahubwo bakabafasha gusesengura no guhitamo ibyiza byerekeza ku bumwe n’ubwiyunge bwuzuye mu Banyarwanda.

Twahirwa Aimable uyobora Umuryango “La Benevolencia” mu Rwanda, ari na we wari uhagarariye iyi miryango, yatanze ubutumwa bw’uko abantu badakwiriye kubaho buhumyi ahubwo ko inyigisho bahabwa baba bakwiriye kuzisesengura kandi bagaharanira icyo babona cyubaka amahoro koko naho ibindi bakabyanga.

Umutesi Aline, umwe mu banyeshuri bitabiriye aya mahugurwa yatangaje ko yamufashije kwiyubakamo ubumuntu kandi akaba ahavanye impamba ituma abasha gusesengura ibyo yumva mu rwego rwo guharanira ko u Rwanda rw’ahazaza ruzarangwamo amahoro arambye.

Uyu munyeshuri urimo gusoza amashuri yisumbuye, yavuze ko abana, nubwo baba baikiri bato, bafite uruhare rukomeye rwo kumenya gusesengura no kutemera ibintu buhumyi ahubwo bakitandukanya n’ibitekerezo bihumanye bikiranga bamwe mu babyeyi b’iki gihe.

Aya mahugurwa ku burezi bwubaka amahoro arambye yatangwaga muri gahunda ya RPEP, yateguwe n’imiryango ya Aegis Trust, Radio La Benevolencia, IRDP na Usc Schoah Foundation.

Leave a comment!

Add your comment below, or trackback from your own site. You can also subscribe to these comments via RSS.

Be nice. Keep it clean. Stay on topic. No spam.

You can use these tags:
<a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>

This is a Gravatar-enabled weblog. To get your own globally-recognized-avatar, please register at Gravatar.

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers