Featured »

Rwanda cannot accept the sale of its people – Kagame warns

December 18, 2014 – 12:44 pm | No Comment

President Paul Kagame has said Rwandans are not for sale and strongly warned those involved in trafficking Rwandan citizens.
“We cannot accept that Rwandan people be traded like commodities,” he said while addressing the 12thNational Dialogue, Umushyikirano.
We …

Read the full story »
Bills and Laws
Courts & Agencies
Forum
Services
Recent
Home » Featured, Services

Nyamasheke: Abaturage barasaba kuzashishoza ku kibazo bafitanye n’uruganda rw’icyayi rwa Gisakura

Submitted by on May 10, 2014 – 4:57 pmNo Comment

 Nyamasheke: Abaturage barasaba kuzashishoza ku kibazo bafitanye n’uruganda rw’icyayi rwa Gisakura

Bamwe mu baturage bafitanye ikibazo cy’ubutaka na Gisakura tea company bavuga ko abayobozi n’abandi bafite uruhare mu gukemura ikibazo cyabo bakwiye kuzashishoza bagaca urubanza bararamye kuko bavuga ko amasambu batuyemo ariyo abatunze kandi ngo bafite ibyangombwa bya  burundu byemeza ko ari ayabo.

 Ibi barabivuga nyuma y’uko kuri uyu wa kabiri tariki ya 06 Gicurasi 2014, ubuyobozi bw’akarere n’impande zose bireba bicariye hamwe bakavuga ko bazatanga umwanzuro ku bibazo bihari kuri uyu wa kabiri tariki ya 13 Gicurasi 2014, bitewe n’uko buri ruhande rwatsimbararaga rugaragaza ko ubutaka ari ubwarwo.

Uruganda rwa Gisakura Tea company  ruvuga ko aba baturage batuye mu mbibi z’imirima y’icyayi y’uruganda, ndetse bakavuga ko batumva uburyo abaturage bahawe ibyangombwa by’ubutaka mu gihe ikarita yabo baguriyeho ubutaka yerekana neza ko ari ubwabo.

Umwe mu baturage avuga ko nyuma y’aho uruganda rwa Gisakura tea company rweguriwe abikorera mu mwaka wa 2010 aribwo ibibazo byatangiye kuvuka bakavuga ko ubutaka batuyemo ari ubw’uruganda ndetse akavuga  ko ikarita yagendeweho mu igurishwa ry’ubutaka yakozwe rwihishwa n’abakozi ba OCIR the icyo gihe ku buryo bw’uburiganya.

Agira ati “ ipfundo ry’iki kibazo rishingiye ku kuba abakozi ba OCIRTHE barakoze ikarita bakabariramo n’ubutaka bwacu ku nyungu zabo bwite , ntabwo rero batwirukana mu butaka bwacu dufitiye ibyangombwa bya burundu ntacyo bashingiyeho”.

Undi muturage avuga  ko mu gusuzuma iki kibazo bazashishoza cyane bagaha agaciro inyungu z’umuturage akameza ko bafite ukuri gusesuye.

Agira ati “ turasaba abayobozi kuzaca urubanza bararamye, byaba ngombwa bakazaduha ingurane bakadutuza ahandi, cyangwa se bakatwemerera tukagumana ubutaka bwacu”.

Nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi w’akarerewungirije ushinzwe ibukungu n’iterambere, Bahizi Charles, iki kibazo kizakemuka nyuma yo kuganira neza na RDB kuko ariyo yari ihagarariye leta mu igurishwa ry’ubutaka, akavuga ko bizaba byiza abaturage nibahabwa ingurane ku nyungu z’uruganda no mu nyungu z’abaturage. Kuri uyu wa kabiri  tariki ya 13 GICURASI nibwo bitaganyijwe ko umwanzuro wa nyuma uzahabwa abo baturage batuye mu mbibi z’imirima y’uruganda rw’icyayi rwa Gisakura.

Leave a comment!

Add your comment below, or trackback from your own site. You can also subscribe to these comments via RSS.

Be nice. Keep it clean. Stay on topic. No spam.

You can use these tags:
<a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>

This is a Gravatar-enabled weblog. To get your own globally-recognized-avatar, please register at Gravatar.

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers