Featured »

Legal officers trained on privatization

July 31, 2014 – 7:32 am | No Comment

The Ministry of Justice (Minijust) in collaboration with the Institute of Legal Practice and Development (ILPD) has trained at least 30 government Legal officers on Privatization procedures.
The rationale of the training was to enable the …

Read the full story »
Bills and Laws
Courts & Agencies
Forum
Services
Recent
Home » Featured, Services

Huye: Ruhashya barasabwa gufatanya bagakumira icyakongera kugarura amacakubiri

Submitted by on April 29, 2014 – 9:50 amNo Comment

Abaturage bo mu murenge wa Ruhashya mu karere ka Huye, barasabwa  gufatanya bagakumira icyakongera kugarura amacakuribi mu muryango nyarwanda, bagaharanira ko genocide itazongera kuba ukundi mu Rwanda.

Huye: Ruhashya barasabwa gufatanya bagakumira icyakongera kugarura amacakubiri

Muhongayire Jacqueline minisitiri w’ umuryango w’ Afrika y’ uburasirazuba

Umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 20 genocide yakorewe abatutsi mu 1994, bari   batuye mu  cyahoze ari Komini  Ruhashya, wabaye tariki 27/4/2014 watangijwe n’igitambo cya misa.  Nyuma hatanzwe ubuhamya bwagarrutse ku nzira  y’ umusraba abatutsi banyuzemo ubwo bahigwaga n’ abaturanyi babo muri genocide.

Uwari uhagarariye umuryango Ibuka,  akaba n’ umunyamabanga nshingwa bikorwa wawo, Mukamusoni Dativa  yashimye uko leta y’ u Rwanda ikomeza gufasha abarokotse genocide mu rugendo rwo kwiyubaka, aboneraho anasaba ko abagifite uburwayi bukomeye bwatewe n’iyi Genocide bafashwa no kujya kwivuza hanze y’ igihugu.

Ati “Abarokotse bafite uburwayi baravuzwa, ariko hari n’abasigaranye ibikomere n’uburwayi bukomeye bakeneye ubuvuzi bwisumbuye ubwo dufite, icyo dusaba ni uko bajya bafashwa bakabasha no kwivuza hanze y’igihugu”

Huye: Ruhashya barasabwa gufatanya bagakumira icyakongera kugarura amacakubiri

Abayobozi batandukanye baha icyubahiro abashyinguye mu rwibutsi rwa Ruhashya

Kayiranga Muzuka Eugene umuyobozi w’akarere ka Huye yavuze ko  Gahunda zashyiriweho abanyarwanda nyuma ya Genocide yakorewe abatutsi mu 1994,  zigomba kubera  abanyarwanda umusingi wo kubakiraho u Rwanda rushya, kandi muri gahunda yo kwibuka bakanavomamo imbaraga  zo gukomeza kwiyubaka.

Ati “Umunsi wa none rero ni uwo kuvuga ngo izi gahunda twashyiriweho nk’abanyarwanda, zaba izo kwiga, izijyanye n’iterambere ariko by’umwihariko izijyanye no kutwumvisha ko abanyarwanda bose turi bamwe zidufashe kwiyubaka ndetse n’igihe nk’iki cyo kwibuka tugikuremo imbaraga zo kwiyubaka”

Madame Muhongayire Jacqueline minisitiri w’ umuryango w’ Afrika y’ uburasirazuba wari umushyitsi mukuru, yasabye abanyamadini gufasha u Rwanda gusana imitima y’abanyarwanda.

Ati “Abihaye Imana n’abanyamadini, abanyarwanda barabayoboka mutanabahamagaye none nimubafashe musane mbere na mbere imitima yabo, mubigishe ubumwe, bakire inzangano mubafashe kugira umutima muzima”

Urwibutso rwa Ruhashya kugeza ubu rushyinguyemo imibiri isaga  45.000, uretse abari basanzwe batuye mu cyari Komini Ruhashya, harimo n’ abari baturutse mu cyahoze ari Prefegituraya Gikongoro biciwe muri iyi komine.

Leave a comment!

Add your comment below, or trackback from your own site. You can also subscribe to these comments via RSS.

Be nice. Keep it clean. Stay on topic. No spam.

You can use these tags:
<a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>

This is a Gravatar-enabled weblog. To get your own globally-recognized-avatar, please register at Gravatar.

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers