Featured »

Refugees to get monetary support instead of food rations

November 26, 2014 – 11:56 am | No Comment

In partnership with UNHCR, Rwanda’s Ministry for Disaster Management and Refugee Affairs (MIDIMAR) are charting ways to improve the support given Congolese refugees.
 “We have been supporting refugees in terms of food but it seems it’s …

Read the full story »
Bills and Laws
Courts & Agencies
Forum
Services
Recent
Home » Featured, Services

Ngororero: Gukemurira ibibazo abaturage bari hamwe bifasha mu gusobanukirwa amategeko

Submitted by on April 29, 2014 – 9:47 amNo Comment

Mu rwego rwo gufasha abaturage bagana abajyanama mu by’amategeko hamwe n’abayobozi n’abakozi b’akarere ka Ngororero ku kumenya amategeko n’inzira ibibazo byabo bikwiye kunyuzwa mo, abaturage bafite ibibazo barahuzwa bakicara maze bakavuga kuri buri kibazo n’uburyo cyakemuka.

Ibi ngo ni imwe mu nzira zizihutisha gahunda y’akarere yo gusobanurira abaturage amategeko no kumenya inzira nyazo ibibazo byabo bikwiye kunyuzwa mo badataye igihe mu manza cyangwa urugomo rwa hato na hato.

Nkuko abakozi b’inzu y’ubufasha mu by’amategeko twaganiriye tariki 23/4/2014 babivuga, iyi ni imwe mu nzira zitanga umusaruro mu guha abaturage ubumenyi ku birebana n’amategeko kandi ngo bitanga umusaruro kuko hari na bamwe bamara kumva ibibazo bya bagenzi babo bagahita bikemurira ibyabo bitagombye ubundi bufasha.

Ngororero: Gukemurira ibibazo abaturage bari hamwe bifasha mu gusobanukirwa amategeko


Abaturage bafite ibibazo barahuzwa bigatangwa ho ubufasha n’ibisobanuro kubitegenywa n’amategeko

Gusa ngo haracyari n’abaturage binangira ari ugushyira mu bikorwa ibyemezo by’inkiko ndetse no kumva inama bagirwa, aba akaba aribo bakeneye ubundi bufasha bwihariye mu kubasobanurira ibyiza byo gukemura ibibazo no kumva icyo amategeko asaba.

Kuba ibyinshi muri ibi bibazo bishingiye ku mitungo itimukanwa, byatumye mu karere ka Ngororero hatangizwa gahunda yihariye yo gukora ubuvugizi ku bibazo bishingiye ku mitungo itimukanwa hakaba harashyizwe ho amatsinda abishinzwe kuva ku kagari kugeza ku rwego rw’akarere.

Kugeza ubu, ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero bwemeza ko nyuma y’ubukangurambaga bwakozwe, ibibazo bibugezwa ho byagabanutse ku kigereranyo cya 50%, naho ibyo ubuyobozi bwakira ngo ibigera kuri 65% bishingiye ku butaka n’imitungo itimukanwa.

Leave a comment!

Add your comment below, or trackback from your own site. You can also subscribe to these comments via RSS.

Be nice. Keep it clean. Stay on topic. No spam.

You can use these tags:
<a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>

This is a Gravatar-enabled weblog. To get your own globally-recognized-avatar, please register at Gravatar.

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers