Featured »

Kamonyi: Intambwe yatewe n’Abunzi, ituma hari abifuza ko bongererwa ububasha

October 18, 2014 – 3:41 pm | No Comment

Umukozi mu nzu y’ubutabera MAJ ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’abunzi, atangaza ko bakemura 80% by’ibibazo byagombye kujya mu nkiko.
Abakemuriwe ibibazo n’abunzi, bashima uburyo byakemuwemo, maze bagasaba ko bakongererwa ububasha bw’ibibazo bakemura.
Umurerwa Marie Jeanne, umwe mu baturage …

Read the full story »
Bills and Laws
Courts & Agencies
Forum
Services
Recent
Home » Featured, Services

Abagejeje igihe cyo gufata Indangamuntu basaba ko kuzitanga byakwihutishwa kuko hari ibikorwa bidashoboka zidahari

Submitted by on April 25, 2014 – 2:12 pmNo Comment

Abagejeje igihe cyo gufata Indangamuntu basaba ko kuzitanga byakwihutishwa kuko hari ibikorwa bidashoboka zidahari

Urubyiruko rwo mu murenge wa Runda ho mu karere ka Kamonyi, rutangaza ko hari ibikorwa byinshi, bishobokera abafite Indangamuntu gusa, bityo bakaba basaba ko kuzitanga byajya byihutishwa kuko hari abazibona bazishatse igihe kirekire.

Kuva kuri uyu wa gatatu tariki 23 Mata 2014, mu mirenge yose y’akarere ka Kamonyi, harafotorwa, abana bageze ku myaka 16 ngo bakorerwa ikarita ndangamuntu. Muri iki gikorwa kizamara iminsi ibiri, hari abahageze bakibura ku rutonde n’abasanze imyirondoro yabo yaranditswe nabi.

Dushiminama Elie ufite imyaka 19 wibuze ku rutonde rw’abafotorwa, avuga ko ahangayikishijwe no kuba yangiwe gufotorwa kuko ari ku nshuro 2 bamwangira. Ngo n’umwaka ushize wa 2013 bamubuze ku rutonde bamutegeka kuzagaruka uyu mwaka none agiye kugeza ku myaka 20 atarabona Indangamuntu.

Nk’uko na bagenzi be baje kwifotoza babivuga, ngo kuri ubu gutunga indangamuntu bifite akamaro, kuko iyo habaye umukwabo bafata abasafite Indangamuntu nk’inzererezi. Bavuga kandi ko badashobora gutunga SIM Card ya Telefoni cyangwa gufunguza konti muri banki badafite Indangamuntu.

Ngo hari n’abakenera kwambuka umupaka w’u Rwanda bajya mu bihugu bigize umuryango w’Afrika y’Iburasirazuba, ariko ntibabigeraho badafite Indangamuntu; ndetse n’abakora ibizamini bisoza amashuri n’impushya zo gutwara imodoka basabwa Indangamuntu.

Mwitiyeho Gratien, Umukozi ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Runda, avuga ko ikibazo cy’abibuze ku rutonde n’abandikiwe umwirondoro bagishyikiriza Ikigo gishinzwe gutanga indangamuntu. Uyu nawe asaba iki kigo cyajya kihutisha ibikorwa byo kugeza indangamuntu ku bazikeneye.

Gufotora abagejeje igihe cyo gufata Indangamuntu babasanze mu turere bikorwa rimwe mu mwaka; abahawe izanditswe nabi bakazisubiza ku mushinga w’Indangamuntu, naho abacikanywe bagategereza gahunda yo gufotora mu wundi mwaka ukurikiyeho.

Leave a comment!

Add your comment below, or trackback from your own site. You can also subscribe to these comments via RSS.

Be nice. Keep it clean. Stay on topic. No spam.

You can use these tags:
<a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>

This is a Gravatar-enabled weblog. To get your own globally-recognized-avatar, please register at Gravatar.

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers