Featured »

Kamonyi: Intambwe yatewe n’Abunzi, ituma hari abifuza ko bongererwa ububasha

October 18, 2014 – 3:41 pm | No Comment

Umukozi mu nzu y’ubutabera MAJ ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’abunzi, atangaza ko bakemura 80% by’ibibazo byagombye kujya mu nkiko.
Abakemuriwe ibibazo n’abunzi, bashima uburyo byakemuwemo, maze bagasaba ko bakongererwa ububasha bw’ibibazo bakemura.
Umurerwa Marie Jeanne, umwe mu baturage …

Read the full story »
Bills and Laws
Courts & Agencies
Forum
Services
Recent
Home » Featured, Services

Ngororero: Akarere n’abafatanyabikorwa bako bahagurukiye gukemura ibibazo bituruka ku butaka

Submitted by on April 24, 2014 – 1:50 pmNo Comment

Nyuma y’uko bigaragaye ko 65% by’ibibazo n’imanza z’abaturage mu karere ka Ngororero bishingiye ku butaka nkuko bigaragazwa n’icyegeranyo gitangwa n’abakozi bashinzwe kwakira ibibazo by’abaturage, ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero hamwe na bamwe mu bafatanyabikorwa bako mu gukemura amakimbirane bahagurukiye guca ibibazo bitera amakimbirane aturuka ku butaka.

Umushinga Alert International hamwe n’impuzamashyirahamwe PROFEMMA ndetse n’urugaga IMBARAGA bahagurukiye gufatanya n’akarere ka Ngororero mu gukemura amakimbirane aturuka ku butaka bikozwe mu buryo bw’amahoro budahungabanya abafitanye ibibazo n’abagomba kubikemura.

Iyi gahunda yongeye guhabwa imbaraga kuri uyu wa 22 Mata 2014, umunsi mpuzamahanaga wahariwe ubutaka, aho ku rwego rw’akarere, abagize itsinda rishinzwe ubukangurambaga n’ubuvugizi ku ibibazo by’ubutaka ryongeye guhabwa amahugurwa ku buryo (strategies) bazakoresha.

Katisiga Emile, umuyobozi w’inzu itanga ubufasha mu by’amategeko mu karere ka Ngororero avuga ko hakiri ibibazo byinshi birebana n’ubutaka ahanini kubera ubuharike bugaragara muri aka karere ndetse na bamwe mu bashinzwe gukemura ibyo bibazo mu mirenge n’utugari badasobanukiwe n’amategeko.

Ibi binemezwa n’Inama Njyanama y’akarere ka Ngororero, aho bavuga ko ibindi bibazo nk’ibirebana n’ingurane zihabwa ba nyiri ubutaka, kwishyura imisoro n’ubukode ku butaka ndetse n’igabana ry’ubutaka bikirimo ibibazo, nkuko Twagirayezu Straton, Visi Perezida w’Inama Njyanama y’akarere ka Ngororero abyemeza.

 Umuyobozi wa Alert International avuga ko bagamije gukemura mumahoro ibibazo by’ubutaka

Umuyobozi wa Alert International avuga ko bagamije gukemura mumahoro ibibazo by’ubutaka

BAZIGAGA gloriose, Umuyobozi wa Alert International Mu Rwanda no mu Burundi, avuga ko ibibazo nkibyo aribyo byabahagurukije bakaza gutanga umusanzu wabo mu guha ubumenyi abagize TaskForce ishinzwe ubuvugizi ku bibazo by’ubutaka mu karere ka Ngororero hamwe no guha ubumenyi komite z’ubutaka kurwego rw’umurenge n’utugari.

Ubuyobozi bw’akarere kandi bwemeza ko uyu mushinga waje kubafasha mu kwimakaza ihame ry’uburinganire mu gucunga no guhabwa imitungo, ndetse no gutanga amakuru mu baturage aho uyu mushinga watanze za tereviziyo zizifashishwa mu mirenge mu gukwirakwiza amakuru ku butaka, nkuko Musabeyezu Charlotte, umukozi ushinzwe imiyoborere myiza muri aka karere abivuga.

Leave a comment!

Add your comment below, or trackback from your own site. You can also subscribe to these comments via RSS.

Be nice. Keep it clean. Stay on topic. No spam.

You can use these tags:
<a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>

This is a Gravatar-enabled weblog. To get your own globally-recognized-avatar, please register at Gravatar.

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers