Featured »

Nyabihu: Residents commend Ndi Umunyarwanda programme

November 21, 2014 – 10:32 am | No Comment

Anastase Kayisire, a resident of Nyabihu district called upon Rwandese to look beyond ethnicity and strive for unity and reconciliation than what can divide them.
Kayisire, a genocide survivor who lost all his family members said …

Read the full story »
Bills and Laws
Courts & Agencies
Forum
Services
Recent
Home » Featured, Services

Kamonyi: Barasaba abakandida-depite bazatorwa kwegera no kumva ibibazo by’abaturage

Submitted by on September 4, 2013 – 11:19 amNo Comment

Barasaba abakandida-depite bazatorwa kwegera no kumva ibibazo by’abaturage

Mu gihe ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida bifuza kwinjira mu Nteko Ishinga amategeko bikomeje, bamwe mu baturage baratangaza ibyo babona bitagenze neza muri manda yatambutse, bakaba basaba ko muri manda nshya, hazabaho kwegera no kumva abaturage kugira ngo bafashe buri wese kubaho neza.

Bamwe mu baturage b’akarere ka kamonyi, bashima ko muri manda y’abadepite icyuye igihe, hari amategeko menshi arengera abaturage yatoye, ariko ngo kuba batarabanzaga kubegera ngo bayaganirize  abaturage hari ayo batasobanukiwe, bityo bakaba bumva atabarengera.

Abo twaganiriye baratunga agatoki, Itegeko rihana icyaha cyo gukuramo inda ryatowe mu mwaka wa 2012. Bavuga ko kuba iryo tegeko hari abo ryemerera gukuramo inda, bumva ritesha agaciro ikiremwa muntu. Ngo iyo abatoye iryo tegeko babanza kuriganiraho n’abaturage, bari gusobanukirwa impamvu ya byo.

Aba baturage kandi bavuga ko abadepite bacyuye igihe bategereye abaturage ngo bumve ibibazo bya bo, kuko nk’ikibazo cy’abanyeshuri bigaga muri kaminuza bahagaritswe kurihira amafaranga y’ishuri barihirwaga na Leta, kubera ibyiciro by’ubudehe imiryango ya bo yashyizwemo, ntacyo bakivuzeho.

Hari icyo basaba abakandida bazatorwa

Abazaba abadepite nk’ijisho rya rubanda, abaturage barabasaba kubegera bakumva ibibazo bya bo. Ku bwa Kayitare utuye mu murenge wa Musambira ngo wenda bajye bamanuka mu turere rimwe mu mezi atatu bajyanywe no kumva abaturage; aho kuza kwifatanya na bo mu muganda warangira bakigendera.

Uyu mugabo utayobewe ko abadepite bagira akazi kenshi, arasaba ko mu Nteko hashyirwa telefoni itishyurwa, maze abaturage bakajya bayivugiraho ibibazo bya bo; noneho Komisiyo z’abadepite zikazajya zimanuka mu baturage bitewe n’ibibazo bamenyeshejwe kandi ntihagire n’umuturage ucikanwa.

Ku ruhande rw’urubyiruko, abo mu mirenge ya Mugina, Nyamiyaga na Rugarika twaganiriye, baratangaza ko basaba ko abadepite babakorera ubuvugizi bakava mu bukene bafite; boroherezwa kubona inguzanyo, ndetse bakegerezwa n’amashuri y’imyuga hafi ya bo kuko nta yo bagira.

Abacuruzi na bo, barasaba abadepite kubavuganira ku buryo bw’imisoreshereze, kuko ngo abakorera mu mijyi no mu byaro basoreshwa amafaranga angana kandi batunguka kimwe.

Abagore bo, barashima ko manda irangiye yatoye amategeko menshi abarengera nko kugira uburenganzira ku mitungo y’aho bashatse n’aho bavuka, ndetse ngo bakorewe ubuvugizi babasha kwiteza imbere.

Ubu rero ngo bahangayikishijwe n’uko hashobora gutorwa itegeko ryemerera abantu kubana bahuje ibitsina. Barasaba ko abadepite bamanuka mu baturage bakumva ibitekerezo bya bo kuri icyo kintu bavuga ko gitandukanye n’itegeko nshinga ndetse n’umuco nyarwanda.

Leave a comment!

Add your comment below, or trackback from your own site. You can also subscribe to these comments via RSS.

Be nice. Keep it clean. Stay on topic. No spam.

You can use these tags:
<a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>

This is a Gravatar-enabled weblog. To get your own globally-recognized-avatar, please register at Gravatar.

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers