Featured »

Rulindo: Residents tipped on land rights

December 20, 2014 – 11:12 am | No Comment

Rwangeyo Gasana, the in-charge of legal aid forum in Rulindo district advised residents to collect land titles to avoid unnecessary land disputes.
According to Gasana, most disputes they deal with are land related and a result …

Read the full story »
Bills and Laws
Courts & Agencies
Forum
Services
Recent
Home » Services

Rubavu: abaturage basanga Ruswa yacibwa n’imiyoborere myiza

Submitted by on February 15, 2013 – 8:25 pmNo Comment

abaturage basanga

Abaturage bo mu karere ka Rubavu bitabira ibiganiro byahariwe icyumweru  cyo kurwanya Ruswa mu nkiko bavuga ko ibiganiro bitangwa mu kurwanya Ruswa ari byiza ariko igikwiye gukorwa ari uguteza imbere imiyoborere myiza.

Ibiganiro bitangirwa k’urukiko rwisumbuye rwa Rubavu ruyobowe na Hodari Edgar avuga ko kurwanya Ruswa mu nzego zose z’igihugu cyane cyane mu rwego rw’Ubutabera mu Rwanda byahagurukiwe k’uburyo bigisha abaturage kwirinda gutanga ruswa no kwamagana uyibaka.

Hodari Edgar avuga ko gutanga Ruswa no kuyaka ari ukwitesha agaciro nkuko insanganyamatsiko ibivuga ngo “Ruswa itesha agaciro uyitanze n’uyakira .Dukomere ku Cyubahiro gikwiye inkiko.”

abaturage bitabira ibiganiro mbere y’uko imanza zitangira bakaba bavuga ko kwigisha ruswa icyo aricyo, uburyo yakwa n’uko yakwirindwa ngo ni byiza ariko hakwiye gufatwa ingamba zikumira uburyo butuma ruswa ibaho aribwo bwo gukumira ibibazo bituma umuturage ajya mu nkiko cyangwa yumva akwiye kuyitanga.

Mu biganiro byatanzwe taliki ya 12/2/2013 abaturage bagaragaje ko batishimira gutanga ruswa ariko iyo babonye ibibazo bidacyemurwa bahitamo kwigura, basaba ko amasomo yo kurwanya ruswa yakwigishwa abayobozi b’inzego zibanze zidacyemura ibibazo uko bikwiye bigatuma bikuririza kugera mu nkiko.

Hodari Edgar avuga ko ruswa isobanura gukoresha nabi umwanya cyangwa ububasha umuntu afite mu nyungu ze bwite, avuga ko  ruswa kandi  igaragara igihe cyose umuyobozi cyangwa umukozi wa Leta akoresheje nabi icyizere yagiriwe agamije inyungu z’amafaranga ; iz’inshuti ze kandi ngo ruswa igira ingaruka zikomeye ku gihugu no kudindiza iterambere ry’abaturage .

 

 

 

Leave a comment!

Add your comment below, or trackback from your own site. You can also subscribe to these comments via RSS.

Be nice. Keep it clean. Stay on topic. No spam.

You can use these tags:
<a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>

This is a Gravatar-enabled weblog. To get your own globally-recognized-avatar, please register at Gravatar.

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers