Featured »

Gisagara: Kubana mu matsinda y’ubumwe n’ubwiyunge bituma batera imbere

August 19, 2014 – 8:33 am | No Comment

Abaturage bo mu murenge wa Muganza ho mu karere ka Gisagara bibumbiye muri koperative y’ubumwe, ubwiyunge n’iterambere baratangaza ko kubana batakishingikiriza ku moko ari kimwe mu biri kubafasha kuzamuka mu iterambere.
Gutinyuka gusaba imbabazi kubakoze icyaha …

Read the full story »
Bills and Laws
Courts & Agencies
Forum
Services
Recent
Home » Services

Rwanda : Gukoresha abana imirimo ivunaye bituma badakura neza.

Submitted by on December 30, 2012 – 5:40 amNo Comment

Gukoresha abanaBamwe mu bana bo mu byaro ubona bakora imirimo kenshi idahwanye n’imbaraga cyangwa ubushobozi bwabo.

Hari abo usanga bazindukiye mu bishanga bahinga no kwahira ubwatsi bw’amatungo,mu mbeho nta kwifubika,abandi mugahura bikoreye ibintu bibarusha ibiro,ibyo byose bikagaragaza ko umwana wo mu cyaro ashobora kuba avunika cyane.

Bamwe mu babyeyi bo mu byaro,ngo usanga bakoresha abana imirimo ivunanye, kandi ntibibuke no kubagaburira neza ngo nibura bagaruze za mbaraga baba batakaje.

Abandi babyeyi bo usanga bakigendera ku mugani wa Kinyarwanda bavuga ngo umwana arindwa inzara ntahindwa imirimo.

Bene iyo mirimo ivunaye usanga idashimisha abana ariko bakayikora kuko baba bagomba kunvira ababyeyi babo nk’uko bamwe mu bana usanga babyivugira.

Havugimana Clement,ni umwana w’imyaka cumi n’ine,avuga ko abana na nyina wabo ngo kuko yapfushije papa we, kandi mama we akaba ari umukene. ikindi ngo iwabo bafite abandi bana benshi,bityo bigatuma baba mu miryango.

Avuga ko kwa nyina wabo bamuvunisha, kandi ngo bafite n’abandi bana ariko bo ntibakora nk’uko we akora.

Ikibazo cyo gukoresha abana imirimo ivunanye kandi ngo gikunze kuboneka mu byaro kuko ngo  ariho haba imirimo myinshi .

Nyirahirwa veronica,utuye mu murenge wa Bushoki,akarere ka Rulindo ,avuga ko gukoresha abana imirimo ivunanye ari ikosa ryakagomye guhanirwa n’amategeko.

Yagize ati”hari abantu usanga bakabya ugasanga barakoresha abana babo imirimo nabo batakwikorera .Bene abo babyeyi birengagiza ko bituma badakura neza.ugasanga umwana mu ishuri ari umuswa, wabikurikirana neza ugasanga atabona umwanya wo kwiga kubera imirimo yo mu rugo.”

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereo myiza Niwemwiza Emilienne,avuga ko atari byiza gukoresha abana bato imirimo ivunanye ,kuko bibadindiza mu mikurire yabo.

Agira ati”ababyeyi ntibagomba kuvunisha abana babakoresha imirimo ivunanye .Bene iyo mirimo ituma umwana agira imikurire mibi ,haba ku mubiri ndetse no mu bwenge.Umwana agomba guhabwa amahirwe yo kurerwa neza kugira ngo azavemo umuntu ufitiye  umuryango we akamaro ndetse n’igihugu muri rusange.”

Bamwe mu babyeyi batuye akarere ka Rulindo ngo bakaba basanga uburere bw’abana bukwiye kwitabwaho na buri muntu wese.

Ikindi kandi ngo uwagaragaweho kuvunisha umwana aba agomba guhanwa.

 

 

 

 

Leave a comment!

Add your comment below, or trackback from your own site. You can also subscribe to these comments via RSS.

Be nice. Keep it clean. Stay on topic. No spam.

You can use these tags:
<a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>

This is a Gravatar-enabled weblog. To get your own globally-recognized-avatar, please register at Gravatar.

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers