Featured »

Kamonyi: Intambwe yatewe n’Abunzi, ituma hari abifuza ko bongererwa ububasha

October 18, 2014 – 3:41 pm | No Comment

Umukozi mu nzu y’ubutabera MAJ ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’abunzi, atangaza ko bakemura 80% by’ibibazo byagombye kujya mu nkiko.
Abakemuriwe ibibazo n’abunzi, bashima uburyo byakemuwemo, maze bagasaba ko bakongererwa ububasha bw’ibibazo bakemura.
Umurerwa Marie Jeanne, umwe mu baturage …

Read the full story »
Bills and Laws
Courts & Agencies
Forum
Services
Recent
Home » Featured, News, Recent

Nyamagabe: Abayobozi barasabwa gukangurira abaturage kumenyekanisha ihererekanya ry’ubutaka.

Submitted by on May 30, 2014 – 9:41 amNo Comment

Abayobozi barasabwa gukangurira abaturage kumenyekanisha ihererekanya ry’ubutaka.

m_Abayobozi barasabwa gukangurira abaturage kumenyekanisha ihererekanya ry’ubutaka

Abayobozi kuva ku rwego rw’utugari barasabwa gukangurira no gufasha abaturage kwandikisha ihererekanya ry’ubutaka ryose rikozwe hagati yabo, ngo kuko ubutaka umuntu yita ubwe kandi butamwanditseho aba yibeshya.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa gatatu tariki ya 27/05/2014, mu muhango wo gutangiza icyumweru cy’ubutaka cyahariwe ubukangurambaga ku kwandikisha impinduka zigaragaye kuri nyiri ubutaka mu buryo abaturage babuhererekanya, umuhango witabiriwe n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge n’ab’utugari, abakozi b’ibiro by’ubutaka ku rwego rw’akarere, ubuyobozi bw’akarere ndetse n’abagize komite z’ubutaka.

Mukamana Espérance, umubitsi w’impapurompamo z’ubutaka wungirije ushinzwe intara y’amajyepfo yatangaje ko iyi gahunda igamije gukangurira abaturage kujya bihutira kwandikisha ihererekanya ry’ubutaka, ndetse bagasaba inzego z’ibanze zisanzwe zigira uruhare mu kwemeza iryo hererekanya ko zatanga umusanzu mu bukangurambaga.

Ati “Ni gahunda yo gushishikariza abaturage kugira ngo bajye bandikisha ihererekanya ryose bakora, kuko usanga hari abagura ubutaka yabona bamusinyiye amasezerano y’ubugure akagenda akabika akaba aziko ubutaka ari ubwe. Nk’abayobozi rero iryo hererekanya murigiramo uruhare ariyo mpamvu dusaba ko mubyumva kugira ngo mudufashe ubukangurambaga no kwihutisha serivisi”.

Umubitsi w’impapurompamo z’ubutaka wungirije ushinzwe intara y’amajyepfo yijeje abashinzwe gufasha abaturage muri serivisi zo kwandikisha ihererekanya ry’ubutaka ko serivisi babategerejeho bazajya bazikora kandi ku gihe, ariko ko bagomba gukora ibyo basabwa neza kandi ku gihe dore ko aribo bafite inshingano z’ibanze.

Mu ijambo rye, umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe Mugisha Philbert yavuze ko byaba bibabaje kuba ubutaka bwose bwaranditswe kuri ba nyirabwo ariko habaho ihererekanya ntirimenyekanishwe, ibi ngo bikaba byatuma kuba ubutaka bubaruwe kuri ba nyirabwo byongera kujya ku kigero cyo hasi.

“Twishimiraga uyu munsi ko 100% abaturage bamaze kwandikisha ubutaka. Byaba rero ari ikibazo mu gihe bagenda babuhererekanya ntibyandikwe. Icyo gihe twagenda tuva ku 100 tujya hasi,” Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe.

Ubu bukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti “wari uziko ubutaka wita ubwawe butakwanditseho atari ubwawe?” biteganijwe ko buzagera hirya no hino mu gihugu atari ku bayobozi b’inzego z’ibanze gusa, ahubwo no ku baturage.

Leave a comment!

Add your comment below, or trackback from your own site. You can also subscribe to these comments via RSS.

Be nice. Keep it clean. Stay on topic. No spam.

You can use these tags:
<a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>

This is a Gravatar-enabled weblog. To get your own globally-recognized-avatar, please register at Gravatar.

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers