Featured »

Nyamagabe: Genocide accomplices to ask for forgiveness

September 20, 2014 – 5:40 pm | No Comment

Nyamagabe inmates during Ndi umunyarwanda discussions
A number of the 1994 Tutsi genocide perpetrators have shown interest in asking for forgiveness to their victims after having discussions about Ndimunyrwanda.
Emile Byiringiro, vice mayor for social affairs in …

Read the full story »
Bills and Laws
Courts & Agencies
Forum
Services
Recent
Home » News, Recent

Gisagara: Gushyira imbere ubunyarwanda nibyo bizatuma abanyarwanda bunga ubumwe

Submitted by on May 25, 2014 – 3:36 pmNo Comment

Gushyira imbere ubunyarwanda abantu baterebaniye mu moko nibyo bikenewe mu banyarwanda, nibyo bizatuma abanyarwanda bagera ku bumwe buhamye.

Ubu ni bumwe mu butumwa bwatangiwe mu muhango wo kwibuka abahoze ari abakozi, abarwayi n’abarwaza b’ikigo nderabuzima cya kirarambogo giherereye mu murenge wa Muganza mu karere ka Gisagara kuri uyu wakane tariki 22/5/2014, bishwe muri Genocide yakorewe abatutsi muri mata 1994.Gushyira imbere ubunyarwanda nibyo bizatuma abanyarwanda bunga ubumwe

Agnes Urayeneza warokokeye ku kigo nderabuzima cya Kirarambogo giherereye mu murenge wa Muganza, avuga ko kwibona mu moko aribyo byatumye  u Rwanda ruhura n’ibibazo by’ivangura ryageze kuri Genocide.

Kuri we, ngo gufata umuntu nk’umunyarwanda nta yindi shusho umubonamo nibyo bizatuma abanyarwanda bongera kubaka ubumwe.

Ati ”Jye gahunda ya ndi umunyarwanda yaramfashije, yaje koko yari ikenewe, dukwiye kujya twigisha abana kubana na buri wese, jye sinkunda umuhutu cyangwa umututsi nkunda umunyarwanda wese kuko turi umwe“

Mu gihe abaganga baba bashinzwe kwita ku buzima bw’indembe no kubusigasira,mu gihe cya genocide ngo bamwe mu bakoraga uyu mwuga bambuwe ubuzima kimwe n’uko hari n’abawukoraga bagize uruhare mu kwambura abantu ubuzima.

Kamuzinzi John wari uhagarariye ibitaro bya kibirizi avugako abakora umwuga w’ubuvuzi bakwiye kugendera ku mahame awugenga,ko nta wukwiye kwambura ubuzima abo yakabuhaye.

Ati”Nkatwe b’abaganga dukwiye kwita ku mahame agenga uyu murimo, iyo umuntu ashinzwe ubuzima abwitaho akabubungabunga ntabwo abusenya“

Jerome Mbonirema mu izina ry’umuyobozi w’akarere ka Gisagara,avugako kwiyubaka kurushaho kw’abanyarwanda bishingira ku kwita ku bunyarwanda , abantu bakareka kurebanamo amoko kuko nta cyiza byagejeje ku banyarwanda usibye kwicana kandi bava indimwe, basangiye igihugu n’ubuzina.

Yahamagariye abaturage kurushaho kwegerana bagashyira hamwe, bagahuza imbaraga maze bakiteza imbere, bagateza imbere akarere kabo ndetse n’igihugu muri rusange.

Muri uyu muhango wo kwibuka, hibutswe abakozi batandatu, abarwayi babiri n’umurwaza umwe baguye muri iki kigo nderabuzima cya kirarambogo, bakaba aribo bamaze kumenyekana ko bahiciwe.

Leave a comment!

Add your comment below, or trackback from your own site. You can also subscribe to these comments via RSS.

Be nice. Keep it clean. Stay on topic. No spam.

You can use these tags:
<a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>

This is a Gravatar-enabled weblog. To get your own globally-recognized-avatar, please register at Gravatar.

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers