Featured »

Nyabihu: Residents commend Ndi Umunyarwanda programme

November 21, 2014 – 10:32 am | No Comment

Anastase Kayisire, a resident of Nyabihu district called upon Rwandese to look beyond ethnicity and strive for unity and reconciliation than what can divide them.
Kayisire, a genocide survivor who lost all his family members said …

Read the full story »
Bills and Laws
Courts & Agencies
Forum
Services
Recent
Home » Featured, News

Rusizi: Imibiri 9 y’abatutsi bazize Jenoside yashyinguwe mu rwibutso rwa Mibilizi

Submitted by on May 6, 2014 – 8:31 amNo Comment

Rusizi Imibiri 9 y’abatutsi bazize Jenoside yashyinguwe mu rwibutso rwa Mibilizi

Abanyarwanda ntibagomba guceceka amahano ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda kabone n’iyo hari abanyamahanga bamwe byababaza, ahubwo bagomba kuyavuga kugira ngo n’abavuka bazamenye ububi bw’ayo mahano  hagamijwe ko  Jenoside itazasubira  ukundi mu Rwanda ndetse n’ahandi hose ku isi.

 Ubwo ni bumwe  mu butumwa bwatanzwe  na perezida wa komisiyo ya politiki n’imiyoborere mu nteko ishinga amategeko y’uRwanda, umutwe wa sena, Honorable Mushinzimana Appolinaire mu muhango wo kwibuka inzirakarengane ziciwe muri paruwasi ya Mibilizi mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda no gushyingura mu cyubahiro imibiri 9 y’abazize Jenoside iherutse kuboneka .

  Itariki ya 30 Mata ni itariki itazibagirana ku bari batuye Mibilizi mu 1994 n’ashoboye kurokokera  kuri iyo Paruwasi bose. Nubwo hari andi matariki abari bahungiye kuri iyo Paruwasi  iherereye mu murenge wa Gashonga mu karere ka Rusizi bashegeshwe ho, nk’iya 18 n’iya 20 Mata ariko iya 30 yo yabaye rurangiza kuko ariho interahamwe za Yussuf Munyakazi n’abandi bagome baje bavuye kwica abatutsi mu bindi bice by’icyahoze ari Perefegituta ya Cyangugu, bagasuka ho urusasu abari bari aho bose bagamije ko nta n’umwe urokoka.

 Gusa bibagiwe ko nta bapfira gushira nk’uko byumvikanye mu buhamya bwatanzwe na Karuga Jean, umwe mu baharokokeye. N’ubwo byari bimeze bityo ariko hari n’abandi bari bahanganye n’abo bagamije kugira abo barokora.

Aha niho hashimiwe kumugaragaro umugabo witwa Sibomana Cyllile wanabaye sous-Préfet mu cyahoze ari  perefegitura  ya Cyangugu nyuma ya Jenoside, washoboye kurokora abatutsi bagera ku 150, muri bo  abagera kuri 80% bose akaba yarabavanye kuri iyo paruwasi.

 Bamwe mubo yarokoye bagera kuri 15 bari aho bahise bamuha inka yo kubimushimira ndetse anabishimirwa mu izina ry’umuryango Ibuka nk’uko byavuzwe na Komiseri  muri komisiyo y’uwo muryango ishinzwe imibereho myiza y’abacitse ku icumu ku rwego rw’igihugu, madame Mukamusoni Dativa, wavuze ko ureste na Sibomana umuryango ibuka ushimira byimazeyo abantu bose bitanze bagafasha mu kurokora abicwaga icyo gihe n’ubwo byari uguhara amagara, avuga ko umutima nk’uwo wa kimuntu ari wo abanyarwanda bose bakeneye kugirang ngo igihugu kirusheho gutera imbere.

 Umuyobozi w’akarere ka Rusizi , Nzeyimana Oscar yasabye urubyiruko rw’iki gihe  kuvana amasomo akomeye ku rubyiruko rutihanganiye ko igihugu gihera mu miborogo, rukitanga ngo Jenoside ihagarare, ubu igihugu kikaba kigeze aho cyifuzwa  mu kwigirwaho  n’amahanga kubera  iterambere Leta y’ubumwe bw’anyarwanda imaze kugeraho aho abahemutse n’abahemukiwe ubu bongeye kwicarana baca inkoni izamba .

   Naho perezida wa komisiyo ya politiki n’imiyoborere muri sena y’uRwanda,  Honorable Mushinzimana Appolinaire yavuze ko amahano nk’aya atagomba gucecekwa, agomba kuvugwa n’abavuka bakayamenya kugira ngo bafate ingamba zo kuyirinda, kandi bagaharanira ubumwe kugira ngo  hatazagira ubagaruramo amacakubiri ashingiye ku ingenga bitekerezo ya Jenoside.

 Muri uwo muhango hanashyinguwe kandi mu cyubahiro imibiri 9 y’abatutsi bazize Jenoside, nyuma y’igitambo cya  misa cyatuwe na nyiricyubahiro Musenyeri Rwakabayiza Dieudonné, umuyobozi wa seminari nkuru ya Nyakibanda wabasabye kwibuka bashima Imana yabarokoye.

Uretse zimwe mu ntumwa za  rubanda mu nteko ishinga amategeko,uwo  muhango wari wanitabiriwe n’abahanzi barimo Munyanshoza Dieudonné ukomoka muri ibyo bice  bita Mibilizi, na Mukankuranga Mariya Yohana uzwi ku ndirimbo ‘’intsinzi yamamaye hose mu Rwanda.

Leave a comment!

Add your comment below, or trackback from your own site. You can also subscribe to these comments via RSS.

Be nice. Keep it clean. Stay on topic. No spam.

You can use these tags:
<a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>

This is a Gravatar-enabled weblog. To get your own globally-recognized-avatar, please register at Gravatar.

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers