Featured »

Unjustly expelled from their homes in Tanzania, Rwandans find new hope back home

July 21, 2014 – 3:22 pm | No Comment

Odette Bayagambe, 39, had always considered Tanzania her home, until the afternoon of August 9, 2013 when Tanzanian security operatives attacked her home and forced her to leave the country.
“I had just taken goats to …

Read the full story »
Bills and Laws
Courts & Agencies
Forum
Services
Recent
Home » News

Icyiciro cya Kabiri cya Gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” cyatangijwe mu mirenge igize akarere ka Kirehe

Submitted by on January 30, 2014 – 10:44 amNo Comment

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Murayire Protais aratangaza ko gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” ari gahunda yubaka abanyarwanda mu buryo nyabwo.

Ubwo kuri uyu wa 27/01/2014 hatangizwaga icyiciro cya Kabiri cya gahunda ya Ndi umunyarwanda, umuyobozi w’Akarere ka Kirehe  yagarutse ku mateka mabi y’ivangura yaranze igihugu cy’u Rwanda ari nabyo byakuruye Genoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994.

Umuyoboz

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe iyi gahunda yayigiranye n’abayobozi batandukanye barimo abayobozi b’imidugudu hamwe n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari tugize umurenge wa Gatore.

Uyu muyobozi akaba yagaragaje ko aya mateka mabi yangije ubunyarwanda nyabwo ari na yo mpamvu gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” igamije kwigisha Abanyarwanda amahame nyakuri y’ubunyarwanda bushingiye ku bwiyunge nyabwo aho abanyarwanda bajya babana neza bakirinda icyitwa amacakubiri cyose.

Yagize ati :Icyo “Ndi Umunyarwanda” ivuze ni ukwiyumvamo isano ihuza Abanyarwanda baterwa ishema no kuba Abanyarwanda kuko nta kindi cyabahuza uretse kwiyumvamo ko bose bahujwe n’uko ari abanyarwanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe avuga ko iyi gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” ari gahunda yo gusasa inzobe, aho hari abari bafite ibintu bibaboshye abandi bafite inzika ariko kubera iki gikorwa kikaba kibafasha kugaruka mu murongo wo kwitwa umunyarwanda akaba ibi yabitangaje muri gahunda yahuje abayobozi batandukanye bakorera mu murenge wa Gatore.

Icyiciro cya kabiri cya gahunda ya Ndi umunyarwanda kije gikurikira umwiherero wabaye muri aka karere kuri iyi gahunda ya Ndi umunyarwanda aho wari wahuje abayobozi batanduakanye bakorera muri aka karere.

Izi nyigisho kuri gahunda ya Ndi umunyarwanda mu murenge wa Gatore zitabiriwe n’abayobozi batandukanye bakorera mu murenge wa Gatore barimo abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari, abayobozi b’ibigo by’amashuri hamwe n’abayobozi b’imidugudu.

Leave a comment!

Add your comment below, or trackback from your own site. You can also subscribe to these comments via RSS.

Be nice. Keep it clean. Stay on topic. No spam.

You can use these tags:
<a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>

This is a Gravatar-enabled weblog. To get your own globally-recognized-avatar, please register at Gravatar.

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers