Featured »

Kamonyi: Intambwe yatewe n’Abunzi, ituma hari abifuza ko bongererwa ububasha

October 18, 2014 – 3:41 pm | No Comment

Umukozi mu nzu y’ubutabera MAJ ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’abunzi, atangaza ko bakemura 80% by’ibibazo byagombye kujya mu nkiko.
Abakemuriwe ibibazo n’abunzi, bashima uburyo byakemuwemo, maze bagasaba ko bakongererwa ububasha bw’ibibazo bakemura.
Umurerwa Marie Jeanne, umwe mu baturage …

Read the full story »
Bills and Laws
Courts & Agencies
Forum
Services
Recent
Home » News

Uwishe mugenzi we na we aba yiyishe- Meya Muzuka

Submitted by on November 28, 2013 – 9:03 amNo Comment

Iri jambo umuyobozi w’Akarere ka Huye, Eugene Kayiranga Muzuka, akunze kuribwira abaturage bo mu Karere ayobora, agamije kubereka ko bidakwiye kwica mugenzi wawe, kuko na we aba ari umuntu kimwe nawe, akaba na we ava amaraso kimwe nawe, mwaba mudahuje ubwoko cyangwa ibitekerezo.

Ubwo yatangizaga gahunda ya Ndumunyarwanda mu Murenge wa Kigoma ho mu Karere ayobora, yongeye kusubiriramo abaturage bamwumvaga. agira ati “iyo urebye mu jisho rya mugenzi wawe wibonamo. Rero iyo umwishe, nawe uba wiyishe.”

m_Uwishe mugenzi we na we aba yiyishe- Meya Muzuka

Meya Eugene Kayiranga Muzuka

 Yunzemo ati “uwishe mugenzi we, n’ubwo uwo mugenzi we aba yapfuye we agasigara, nyir’ugusigara na we n’ubwo aba agaragara nk’uriho, aba yapfuye ahagaze.”

Yaboneyeho rero gusaba abanyakigoma kuzicara, bakaganira, buri wese akamenya aho yahemukiye mugenzi we, bityo bakaba basabana imbabazi. “Ubu ni bwo buryo buzabafasha gukira ibikomere mwasigiwe n’amacakubiri yababibwemo akaza kuvamo jenoside.”

Afatiye urugero ku mukino wa bankoni wajyaga ukunda gukinwa ahanini n’abashumba, aho umuntu ahagarika inkoni ku rutoki rumwe akabasha kuyihamaza umwanya munini ari uko arebeye aho igana ku gasongero, bityo akabasha kuyigarura igihe yari igiye kugwa, yasabye n’abanyakigoma kumenya gufata icyerekezo, bakamenya guhitamo ibifite akamaro.

m_Uwishe mugenzi we na we aba yiyishe- Meya Muzuka1

Ukina bankoni, inkoni ntimucika iyo arangamiye agasongero

 Uyu muyobozi kandi ati “nk’uko iyo ukina bankoni arebye ku rutoki yafatiyeho inkoni cyangwa hagati ku nkoni imucika ikagwa, nyamara yarangamira agasongero ntimucike, namwe mujye mumenya gufata icyerekezo kibafasha kugana aheza.”

Na none kandi ati “gufata icyerekezo cyiza, ni ukumenya kureka ibitazagira icyo bitumarira nko kurebana mu ndorerwamo y’amoko, ahubwo tugahitamo ubunyarwanda bwacu, hanyuma tugafatanya mu kwiteza imbere ndetse no guteza imbere igihugu cyacu.”

Leave a comment!

Add your comment below, or trackback from your own site. You can also subscribe to these comments via RSS.

Be nice. Keep it clean. Stay on topic. No spam.

You can use these tags:
<a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>

This is a Gravatar-enabled weblog. To get your own globally-recognized-avatar, please register at Gravatar.

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers