Featured »

Rusizi: Gusezerana ni inkingi nshingiro yo kubaka ingo zizira amakimbirane

July 26, 2014 – 6:55 pm | No Comment

Gusezerana byemewe n’amategeko ngo ni bimwe mu bituma ingo zitarangwamo amakimbirane kuko abashakanye bombi baba biyumvamo uburenganzira n’uruhare rungana haba mu burere bw’abana ndetse n’imitungo yabo.

Ibi ni ibyemezwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kamembe Nsabimana Théogène …

Read the full story »
Bills and Laws
Courts & Agencies
Forum
Services
Recent
Home » News

Nyamagabe: Abaturage bagaragaje ko bashyigikiye gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”.

Submitted by on November 27, 2013 – 12:07 pmNo Comment

Abaturage bagaragaje ko bashyigikiye gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”

Ubwo hatangizwaga icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge hashimangirwa gahunda ya “Ndi umunyarwanda” mu murenge wa Cyanika mu karere ka Nyamagabe, kuri uyu wa mbere tariki ya 25/11/2013, abaturage bitabiriye uyu muhango bagaragaje ko bashyigikiye iyi gahunda ndetse basaba ko yagera kuri buri wese.

Ingeri zitandukanye haba abacitse ku icumu, abatarahigwaga ariko ntibanagire uruhare muri jenoside ndetse n’abayigizemo uruhare bagarutse ku mateka yaranze u Rwanda mbere y’abakoloni, mu gihe cy’abakoloni ndetse na nyuma y’aho kugeza kuri jenoside yakorewe abatutsi, kuva ku buryo bari babanye neza kugeza ku buryo amacakubiri yabajemo indunduro ikaba jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994.

Munigantama JMV ni umwe mu bagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994 akaba yaremeye icyaha agasaba imbabazi bityo akaba yarafunguwe. Avuga ko iyi gahunda ya “Ndi umunyarwanda” iziye igihe ikaba igiye kumwubaka, akaba asaba urubyiruko kubana neza n’abantu.

Ati “iyi gahunda ya ‘Ndi umunyarwanda” igiye kunyubaka. Nk’uko batubwiye bati amateka muyavuge, kuba ari mabi ni mabi. Nyine nitutavuga ayo mateka twazahora tugira ngo ni inyigisho izaduhoramo. Iyo nyigisho ituvemo, ari umwana muto yumve ko kubana n’abantu ari ukubana n’abantu”.

Gasarasi Evariste ni umwe mu bahejwe inyuma n’amateka washimiye politiki ya leta yo kudaha agaciro amoko ahubwo hakimikwa ubunyarwanda.

“[Perezida Kagame] arakagira Imana akomeze amigisho yazanye kuko avuga ati umutwa naveho habe umunyarwanda, iryo vangura rirorere ubu turasangira,” Gasarasi.

Senateri Bizimana Jean Damascène wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yongeye gushimangira ko “ndi Umunyarwanda” itagamije ko abahutu basaba imbabazi abatutsi. Ngo igamije gufasha abaturage kongera gutekereza ku cyo gusangira igihugu bimariye abanyarwanda.

Ati “Iki gihugu si icy’abahutu, si icy’abatwa, si icy’abatutsi, ni icy’ayo moko yose agize ibice by’abanyarwanda, twese tukaba twitwa abanyarwanda. Iyi gahunda [“Ndi Umunyarwanda”] leta yayishyizeho kugira ngo idufashe kongera gutekereza icyo gusangira igihugu bimaze. Kwicamo ibice ngira ngo icyo byatugejejeho ni icuraburindi mwarabibonye”.

Senateri Bizimana yasabye abaturage kuganira ku mateka y’u Rwanda kuko aribyo bizabafasha kubaka igihugu cyabo.

Uyu murenge wa Cyanika wabereyemo uyu muhango ufite amateka yihariye ya jenoside kuva muri 1959 kugeza muri 1994, ukaba ariwo murenge ufite abantu benshi bakurikiranyweho uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994 ugereranyije n’indi 16 isigaye (19% by’akarere kose), ukaba uri no mu mirenge ifite abazize iyi jenoside benshi nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’akarere.

Leave a comment!

Add your comment below, or trackback from your own site. You can also subscribe to these comments via RSS.

Be nice. Keep it clean. Stay on topic. No spam.

You can use these tags:
<a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>

This is a Gravatar-enabled weblog. To get your own globally-recognized-avatar, please register at Gravatar.

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers