Featured »

Peace organisation commits to promoting reconciliation

August 29, 2014 – 6:59 pm | No Comment

The Association of Volunteers for Peace, Association des Volontaires de la Paix (AVP) in its French acronym, has laid a strategy of promoting peace unity and reconciliation among genocide survivors and its perpetrators in Rwanda.
The …

Read the full story »
Bills and Laws
Courts & Agencies
Forum
Services
Recent
Home » News

Ngororero: Gahunda ya Ndi Umunyarwanda yakomereje mu cyumweru cy’Ubumwe n’Ubwiyunge

Submitted by on November 27, 2013 – 11:28 amNo Comment

Kurangiza burundu imanza zijyanye n’imitungo y’abarokotse jenoside, gushaka abakatiwe igihano nsimburagifungo 147 bo mu karere ka Ngororero batorotse batagikoze, kuremera abatishoboye barokotse jenoside ni imwe mu myanzuro yafatiwe mu mwiherero w’iminsi 2 wahuje imboni za Ngororero muri gahunda ya Ndi Umunyarwanda.

Nyuma yo gusoza uwo mwiherero kuwa 23 Ugushyingo 2013, iyi gahunda yakomereje mu murenge wa Gatumba aho Perezida w’Inteko ishinga Amategeko umutwe wa Senat Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene ari kumwe n’umufasha we yatangije icyumweru cy’Ubumwe n’Ubwiyunge.

Minisitiri w’Umuco na Siporo akaba n’umuvugizi w’Akarere ka Ngororero wari kumwe nabo, yibukije imbaga y’abantu bari bitabiriye icyo gikorwa amateka y’u Rwanda. Yibanze ku mateka ya mbere y’ubukoloni, igihe cy’abakoloni, igihe cya repubulika ya 1 n’iya 2, no kuva igihe ingabo zahoze ari za FPR zibohoye u Rwanda kugeza ubu.

Minisitire Mitali yagaye ubuyobozi bwaranzwe n’amacakubiri  kugeza kuri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Yasabye abamwumvaga ko amacakubiri yashenye igihugu akoreka imbaga yasezererwa burundu abanyarwanda bakiyubukira igihugu buri wese yumva ko ari Umunyarwanda.

Yagize ati nka Minisitire w’Umuco nishimiye ko Gahunda ya ndi Umunyarwanda igomba kuba umuco ikinjira mu ndangagaciro nyarwanda. Yibukije ko aho i Gatumba ari mu cyahoze ari Kibirira hamwe mu habereye igeragezwa rya Jenoside yabaye mu Rwanda.

 Gahunda ya Ndi Umunyarwanda yakomereje mu cyumweru cy’Ubumwe n’Ubwiyunge

Mu ijambo rye Perezida wa Sena nawe yagarutse ku macakubiri yaranze abanyarwanda yibutsa Ko ijamo (discours) ya Mugesera Leon yoretse imbaga y’abatutsi yavugiwe mu Karere ka Ngororero mu murenge wa Kabaya, uwo Mugesera akaba anavuka mu cyahoze ari Kibirira. Yabwiye abanyangororero ati “turashaka guhinduka kugirango twihute mu iterambere”.

Perezida wa sena yanasabye abaturage ba Ngororero guhamagara benewabo bacyihishahisha mu mashyamba bagataha dore ko bamwe mu bayobozi ba FDLR bavuka muri Ngororero. Dr Ntawukuriryayo yabahamagariye kwatura bakavugisha ukuri kugirango babohoke ku mutima kuko ari inzira nyakuri y’ubumwe n’ubuwiyunge bw’abanyarwanda.

Buri munyangororero arasabwa kuba intumwa yo gusakaza gahunda ya Ndi Umunyarwanda bugacya yageze ku baturage bose.

Twibutse ko Akarere ka Ngororero ariko gaherutse kwegukana igikombe cy’imyumvire myiza muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge cyatanzwe na Unit Club.

Leave a comment!

Add your comment below, or trackback from your own site. You can also subscribe to these comments via RSS.

Be nice. Keep it clean. Stay on topic. No spam.

You can use these tags:
<a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>

This is a Gravatar-enabled weblog. To get your own globally-recognized-avatar, please register at Gravatar.

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers