Featured »

Nyabihu: Residents commend Ndi Umunyarwanda programme

November 21, 2014 – 10:32 am | No Comment

Anastase Kayisire, a resident of Nyabihu district called upon Rwandese to look beyond ethnicity and strive for unity and reconciliation than what can divide them.
Kayisire, a genocide survivor who lost all his family members said …

Read the full story »
Bills and Laws
Courts & Agencies
Forum
Services
Recent
Home » News

Abanyenyanza babyutse iya rubika bajya gutora abadepite

Submitted by on September 18, 2013 – 8:03 amNo Comment

Kuva saa kumi n’ebyeri n’igice za mu gitondo tariki 16/09/2013 abanyenyanza b’inkwakuzi bari bageze ku biro bimwe na bimwe by’amatora bategereje ko saa moya zo muri icyo gitondo bemererwa n’abakorerabushake ba komisiyo y’igihugu y’amatora kwitorera abadepite bazabahagararira mu Nteko Nshingamategeko y’u Rwanda, umutwe w’abadepite.Abanyenyanza babyutse iya rubika bajya gutora abadepite

Mbere y’uko amatora nyir’izina atangira abakorerabushake ba komisiyo y’igihugu y’amatora barahiriye kuba inyangamugayo ndetse banagaragariza abaturage bari aho ko amasanduka batoreramo nta yandi majwi ayahishemo.

Ibyo byose byakorwaga abaturage bamaze kwishyira ku mirongo hakurikijwe igihe bahagerereye usibye abakecuru, abasaza, n’abafite ubumuga bahabwaga umwanya kugira ngo bashobore  gutora mbere maze bisubirire mu ngo zabo.

Ku mirongo abaturage baziraga umuvundo kandi nibura mu minota itarenga ibiri buri wese yabaga amaze gutora kandi mu bwisanzure bwe nk’uko abamaraga gutora babitangazaga.

Uko amasaha n’iminota byarushagaho kwicuma abantu niko barushagaho kwiyongera ku mirongo ariko byageze mu masaha ya saa sita z’amanywa bamaze gukendera kuko abenshi bari bazindutse iya rubika nk’uko aho twashoboye kugera mu mu karere ka Nyanza twabyiboneye.

 Ku biro by’itora byo ku ishuli ribanza rya Nyanza A riri mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza abaturage baje bizinduye ndetse n’abanyeshuli bahatoreye bari bafite imodoka zahabagejeje kugira ngo bashobore gusubira mu ishuli nk’uko byari bisanzwe mu yindi minsi itari iy’amatora.

Kanyamibwa Andre ni umwe mu baturage batoye mu masaha ya mu gitondo yatubwiye ko yatoye mu bwisanzure nta muntu ugize amatsiko yo kumenya uko atoye ngo amukurikire mu bwihugiko.

Yagize ati: “ Nahageze nitwaje indangamuntu yanjye n’ikarita y’itora bandeba ko ndi kuri lisiti barangije banyohereza ku wundi muntu wampaye urupapuro rw’itora n’uko njya nkwiherera mvuyeyo ndushyira mu gasanduko maze bansiga wino ku gahera k’intoki zanjye maze  mfata ibyangombwa byanye ndisohokera”

Muri ayo masaha ya mu gitondo yanaboneyeho gusaba abakiri mu ngo zabo kuba nabo babanguka bagatora kare kugira ngo bashobore kwisubirira mu murimo yabo. Ati: “Njye nari nziko ari ibintu bitinda ariko mbonye byihuta mbese ni nkaho mvugiye aha”

Gatwaza Tharcisse umuhuzabikorwa w’amatora kuri site y’ishuli ribanza rya Nyanza A mu karere ka Nyanza aravuga ko abantu bategerejwe kuza kuhatorera kugeza saa cyenda z’amanywa ari nabwo amatora ari burangire bagera ku bihumbi 5719 maze kimwe n’ahandi mu gihugu amajwi agatangira kubarurwa.

Mu Rwanda amatora yatangiye uyu munsi tariki ya 16 Nzeri aratorwamo abadepite rusange 53 ku munsi w’ejo tariki ya 17 hatorwe abadepite bahagarariye abagore 24 naho ku wa gatatu tariki ya 18 Nzeri 2013 hazatorwe abadepite babiri bahagarariye urubyiruko n’umudepite umwe uhagarariye abafite ubumuga nk’uko komisiyo y’igihugu y’amatora ibivuga.

Leave a comment!

Add your comment below, or trackback from your own site. You can also subscribe to these comments via RSS.

Be nice. Keep it clean. Stay on topic. No spam.

You can use these tags:
<a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>

This is a Gravatar-enabled weblog. To get your own globally-recognized-avatar, please register at Gravatar.

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers