Featured »

Huye : Urubyiruko rurasaba ababyeyi kwandikisha ubutaka no gukumira amakimbirane abushingiyeho

August 22, 2014 – 6:03 pm | No Comment

Babinyujije mu bihangano by’ubwoko butandukanye, urubyiruko rwo mu mirenge imwe n’imwe yo mu karere ka Huye rwiyemeje gutanga ubutumwa bushishikariza abantu bose kwandikisha ubutaka ndetse no kwirinda amakimbirane abushingiyeho.
Ibi byagaragariye mu marushanwa y’imbyino, imivugo, ibishushanyo …

Read the full story »
Bills and Laws
Courts & Agencies
Forum
Services
Recent
Home » News

Ubu umunyarwanda wese akwiye kujya atekereza ubumwe aho ari hose-Rucagu

Submitted by on April 23, 2013 – 3:36 pmNo Comment

Ubu umunyarwanda wese akwiye kujya atekereza ubumwe aho ari hose-Rucagu

Umuyobozi wa Task Force y’itorero ry’igihugu atangaza ko kuri ubu buri munyarwanda wese agomba gutekereza ndetse no kurangwa n’ubumwe aho ari hose kugira ngo mu gihugu cy’u Rwanda hose habe ubumwe.

Rucagu Boniface avuga ko Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, mu mwaka wa 1994, yabaye ho kubera ubuyobozi bubi bwari buri ho icyo gihe bwayishoye mo abanyarwanda kuko  bwemeye kubiba amacakubiri, ivangura n’irondakoko mu bana b’u Rwanda.

Akomeza avuga ko “abanyarwanda bamwe nabo babaye ibisahiranda kubera umururumba, ubusambo, inda nini, bemera kuyoboka umurongo w’amacakubiri n’irondakoko kuburyo bageze muri Jenoside, bakica inzira kerengane zirenga miliyoni mu mezi atatu gusa.”

Rucagu akomeza avuga ko ubwo butetsi bubi bwavanweho n’ingabo zari iza FPR-Inkotanyi, ubwo zahagarikaga Jenoside yakorewe abatutsi, zigashyira ho Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda.

Agira ati “Guhera ubu rero Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda irahamagarira abanyarwanda bose kubaha no guha agaciro indangagaciro…ubumwe mu muryango, mu rugo, ubumwe mu baturanyi…”

Akomeza avuga ko ubwo bumwe bw’abanyarwanda bugomba guhera kuva mu mudugudu kugera ku rwego rw’igihugu. Yongera ho ati “Ubu umunyarwanda wese akwiye kujya atekereza ubumwe aho ari hose. Kandi ubumwe bwubakirwa mu rugo.”

Rucagu yongera ho ko buri munyarwanda aho ari hose agomba kuzajya arangwa no kwanga umugayo, yirinda guhemuka kandi yirinda kuyoboka umurongo y’ikibi.

Umuyobozi w’itorero ry’igihugu, tariki ya 13/04/2013, ubwo hasozwaga icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi, yifatanyije n’abaturage bo mu karere ka Burera abashishikariza guharanira kwigira.

 

Leave a comment!

Add your comment below, or trackback from your own site. You can also subscribe to these comments via RSS.

Be nice. Keep it clean. Stay on topic. No spam.

You can use these tags:
<a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>

This is a Gravatar-enabled weblog. To get your own globally-recognized-avatar, please register at Gravatar.

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers