Featured »

Peace organisation commits to promoting reconciliation

August 29, 2014 – 6:59 pm | No Comment

The Association of Volunteers for Peace, Association des Volontaires de la Paix (AVP) in its French acronym, has laid a strategy of promoting peace unity and reconciliation among genocide survivors and its perpetrators in Rwanda.
The …

Read the full story »
Bills and Laws
Courts & Agencies
Forum
Services
Recent
Home » News

Rwanda | Nyanza: Gereza ya Mpanga yizihije umunsi w’umuco

Submitted by on September 16, 2012 – 7:04 amNo Comment

Ubuyobozi bwa gereza ya Mpanga bufatanyije n’imfungwa n’abagororwa bafungiye muri iyo gereza bazihije umunsi w’umuco tariki 13/09/2012.

GerezayaMpangayizihijeumunsiw’umuco

Abagororwa babyinnye karahava

Imfungwa n’abagororwa bafungiye muri gereza ya Mpanga bizihije uwo munsi babinyijije mu bihangano binyuranye birimo indirimbo nyarwanda, uturingushyo tw’abasizi n’amahamba n’indi mikino yakinwe ishingiye ku muco wo hambere abanyarwanda bari bafite mu mibereho yabo ya buri munsi.

GerezayaMpangayizihijeumunsiw’umuco 2

Abagororwa ba gereza ya Mpanga basangira ku nzoga y’amarwa

Bisengimana Eugene, umuyobozi wa gereza ya Mpanga avuga ko kuba ubuyobozi bw’iyo gereza bwifatanyije n’imfungwa n’abagororwa bahafungiye mu kwizihiza umunsi w’umuco ari ikintu gikomeye cyane kuri bo.

GerezayaMpangayizihijeumunsiw’umuco 3

Abagororwa ba gereza ya Mpanga berekana uko abanyarwanda basangirira hamwe ibivuye mu musaruro w’ibyo bejeje

Yasobanuye ko kuba umuntu afunzwe bidakuraho ko akomeza kurangwa n’umuco by’igihugu cye cy’amavuko. Ashingiye ku nkingi 4 urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa rugenderaho zirimo kugororwa, Ubutabera, ubumenyi hamwe no kongera umusaruro yavuze ko izo nkingi zose zifite aho zihuriye n’umuco ndetse no kwihesha agaciro byarangaga abanyarwanda bo hambere.

GerezayaMpangayizihijeumunsiw’umuco 4

Sibomana Antoine wanditse igitabo cya Mpangara nguhangare ufungiye muri gereza ya Mpanga asubiramo ibyarangaga umuco nyarwanda

Umuyobozi wa gereza ya Mpanga, Bisengimana Eugene asanga umuco nyarwanda wihishemo indangagaciro na kirazira bityo ukaba wafasha abagororwa n’imfungwa kugororoka. Agira ati: “ Mu ndangagaciro z’abanyarwanda usanga harimo ibintu bibuza abantu kwishora mu byaha bitandukanye”

Akurikije uko umunsi w’umuco wizihijwe muri gereza ya Mpanga yavuze ko hari icyizere cyinshi ko umuco wagira uruhare runini mu guhindura imyifatire y’imfungwa n’abagororwa ndetse no mu buzima busanzwe bw’abatari muri gereza.

GerezayaMpangayizihijeumunsiw’umuco 5

Hagati y’abayobozi n’abagororwa hari ibyishimo bidasanzwe

Mushimiyimana Edouard, umuyobozi w’ishami ry’ubutegetsi mu karere ka Nyanza wari uhagarariye ubuyobozi bw’akarere yunzemo avuga ko kwizihiza umunsi w’umuco muri gereza bifite ubutumwa bukomeye kubahafungiye ndetse no ku bantu bari hanze yayo.

Yagize ati: “ Abari muri gereza nabo barebwa n’umuco kuko baba bakeneye kwisubiraho basabwa kongera kugororokera umuryango nyarwanda bahemukiye bigatuma bajyanwa muri gereza”

Nk’uko Mushimiyimana yakomeje abivuga umunyarwanda agomba kugira uko yitwara gutandukanye n’abandi bantu badafite aho bahuriye n’umuco wo kwihesha agaciro ubaranga mu mibereho yabo.

Ubusanzwe umunsi w’umuco wizihizwa tariki 1/09 buri mwaka ariko muri gereza ya Mpanga uwo munsi wahuriranye n’ibikorwa byinshi bituma utabasha kwizihiza kuri iyo tariki nk’uko Bisengimana Eugene, Umuyobozi w’iyo gereza yabitangaje.

Gereza ya Mpanga ifungiyemo abagororwa b’ibyaha bya jenoside, ibyaha bisanzwe n’imfungwa zikomoka mu gihugu cya Sierra Leone zifungiye ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyoko muntu.


 

 

 

Leave a comment!

Add your comment below, or trackback from your own site. You can also subscribe to these comments via RSS.

Be nice. Keep it clean. Stay on topic. No spam.

You can use these tags:
<a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>

This is a Gravatar-enabled weblog. To get your own globally-recognized-avatar, please register at Gravatar.

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers