Featured »

Peace organisation commits to promoting reconciliation

August 29, 2014 – 6:59 pm | No Comment

The Association of Volunteers for Peace, Association des Volontaires de la Paix (AVP) in its French acronym, has laid a strategy of promoting peace unity and reconciliation among genocide survivors and its perpetrators in Rwanda.
The …

Read the full story »
Bills and Laws
Courts & Agencies
Forum
Services
Recent
Home » Featured, Human Rights

Nyamasheke : Kugirango utange serivise nziza ni uko uba uzi amategeko- Me Safari

Submitted by on May 22, 2014 – 10:48 amNo Comment

Nyamasheke : Kugirango utange serivise nziza ni uko uba uzi amategeko- Me Safari

Mu mahugurwa yagenewe abantu batandukanye bafite aho bahuriye n’uburenganzira bwa muntu, Me Safari Emmanuel umunyamabanga nshingwabikorwa wa Cladho   yavuze ko kugira ngo umuyobozi atange serivise nziza bisaba ko nawe ubwe aba azi amategeko yaba ayo mu Rwanda yashyizweho n’abashinga amategeko bo mu Rwanda ndetse akanamenya  n’amatangazo mpuzamahanga u Rwanda rwashyizeho umukono. Amategeko mpuzamahanga aregera abahinzi, abari n’abategarugori, uburezi n’andi mategeko abayobozi nk’aba baba bakwiye nayo kuyamenya.

 Nyamasheke : Kugirango utange serivise nziza ni uko uba uzi amategeko- Me Safari

Abakurikiye aya mahugurwa y’umunsi umwe kuri uyu wa kabiri tariki ya 20 Gicurasi 2014 ni abunzi, abashinzwe irangamimerere, abahagarariye sosiyete sivile, imiryango itegamiye kuri leta ifite aho ihuriye n’ishyirwa mu bikorwa by’amategekobakaba basaga 50.

Me Safari yababwiye ko bakwiye guhora bisunga amategeko kugira ngo abo bashinzwe kuyobora bahore banogewe n’ubutabera bigasaba rero ko bamenya kandi bakigisha uburenganzira bwabo bakabumenya bakabuvuga kandi bakanabuharanira.

Yagize ati “igihugu kigendera ku mategeko nicyo kiba gifite demokarasi, iyo nta muturage widoga  ko uburenganzira bwe buri kubangamirwa, ni byiza ko abantu bahura n’abaturage cyane mu bijyanye n’amategeko bayamenya kugira barusheho gutanga serivisi nziza ku baturage, buri munyarwanda wese agomba kumenya amategeko kuko hari abatayazi kandi ashobora kubagiraho ingaruka”.

Kampogo Constance, uhagarariye Avega agahozo mu karere ka Nyamasheke avuga ko aya mahugurwa ari ingenzi kuko bizatuma arushaho gukangurira abapfakazi ba jenoside yakorewe abatutsi uburenganzira bwabo no kurushaho kwirinda ihohoterwa.

Yagize ati “burya hari abantu bahohoterwa kuko rimwe na rimwe baba batazi uburenganzira bwabo n’amategeko ashobora kubarengera, cyangwa se bakayamenya ariko ntibumve ko bafite inshingano yo kubihanaranira, aya mahugurwa azafasha kumvisha  abantu bose kumva ko bikwiye kumenya amategeko”.

Zimurinda Esdras ni umwunzi mu murenge wa Macuba avuga ko  kumenya amategeko bizatuma arushaho guca imanza yisunze amategeko , akaba azahuza bagenzi be akababwira ku mahugurwa yakuye mu muri cladho.

Yagize ati “ aya mahugurwa azamfasha kurushaho guca imanza nisunze amategeko, bitume abaturage barushaho kugirira icyizere ibyo dukora, ibi kandi nzabishyira n’abo dukorana ku buryo tugiye guharanira ko abaturage bakomeza kwishimira uburyo barenganurwa”.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Bahizi Charles yasabye abahuguwe bose kujya kwimakaza imiyoborere myiza mubo bayobora kuko aribo bahura n’abaturage umunsi ku munsi kandi babasaba ko babakemurira ibibazo.

Cladho ni impuzamiryango ihuza imiryango isaga 12 iharanira uburenganzira bwa muntu, iyi ikaba ari gahunda ikomeza gukorwa mu gihugu cyose.

Leave a comment!

Add your comment below, or trackback from your own site. You can also subscribe to these comments via RSS.

Be nice. Keep it clean. Stay on topic. No spam.

You can use these tags:
<a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>

This is a Gravatar-enabled weblog. To get your own globally-recognized-avatar, please register at Gravatar.

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers