Featured »

Nyabihu: Residents commend Ndi Umunyarwanda programme

November 21, 2014 – 10:32 am | No Comment

Anastase Kayisire, a resident of Nyabihu district called upon Rwandese to look beyond ethnicity and strive for unity and reconciliation than what can divide them.
Kayisire, a genocide survivor who lost all his family members said …

Read the full story »
Bills and Laws
Courts & Agencies
Forum
Services
Recent
Home » Featured, Human Rights, Recent

Kivuruga: Uburenganzira bw’abafite ubumuga bukwiye kwubahirizwa

Submitted by on May 15, 2014 – 8:19 amNo Comment
m_Uburenganzira bw’abafite ubumuga bukwiye kwubahirizwa

Abitabiriye ibiganiro byatanzwe na Fair Children Youth Foundation

Si ahantu hose ushobora gusanga hubahirizwa uburenganzira bw’abafite ubumuga kuko hari abantu benshi badakunze guha icyizere abantu bafite ubumuga kandi nabo hari byinshi bashoboye baramutse bahawe amahirwe bashobora gutungura umuntu wese wabatekerezaga muburyo bwo kudashobora kugira icyo bakwikorera.

Ibi kandi byashimangiwe na bamwe mubafite ubumuga batuye mu murenge wa Kivuruga mu Karere ka Gakenke, tariki 13/5/2014 ubwo basurwaga n’umuryango Nyarwanda wita kuburere bw’urubyiruko ( Fair Children Youth Foundation) wari waje kwigisha uburenganzira bw’abafite ubumuga no kugaragaza imibare nyayo y’abafite ubumuga muri kivuruga. bamwe mubafite ubumuga kandi  bagaragaje ko bakunda gusuzugurwa n’abantu bazima ( badafite ubumuga).

Faustin Ruvamwabo wo mukagari ka Cyintare mu Murenge wa Kivuruga, ufite ubumuga bw’ukuguru avuga ko igikorwa cyo guhura n’uyu muryango ari ingenzi kuko bagiye kujya bitabwaho nk’abandi mu gihe mbere basaga nk’aho bahabwa akato.

Agira ati “ batwigishije ko batagomba kuja batwita ibimuga kandi ntibakanaduheze kuko natwe turi abanyarwanda nk’abandi kandi ibyatubayeho bishobora no kuba kuwundi wese nkuko natwe byatubayeho”

Ruvamwabo ngo abona ko igikorwa nk’iki kigiye gutuma barushaho kwitabwaho n’imiryango yabo cyangwa inshuti zabo kuko hari igihe wasangaga bahabwa akato mubikorwa bimwe na bimwe .

Damien Murihano w’imyaka 62, utuye mu Mudugudu wa Nyarubuye mu Murenge wa Kivuruga, umwe mubafite ubumuga avuga ko mu rugo abana n’umwuzukuru we nawe ufite ubumuga gusa bakaba bakunze gusuzugurwa n’abantu badafite ubumuga.

Ati “ ubu natwe tugiye kubona agaciro nk’ak’ abandi Banyarwanda kuko ubusazwe badusuzuguraga ngo ntacyo tumaze kuburyo bashoboraga no kudukubita”.

Murihano asoza yemeza ko kuba babonye uyu muryango bitumye bamenya ko nabo nubwo bafite ubumuga ariko bafite amategeko abarengera.

Elia Nduwayezu, umuyobozi w’umuryango nyarwanda wita kuburere bw’umwana n’urubyiruko (Fair Children Youth  Foundation) avuga ko bafite gahunda yo kumenya umubare w’abantu bafite ubumuga mu turere dutandukanye tw’igihugu,  bahereye mu Karere ka Musanze  umwaka ushize wa 2013, muri uyu mwaka baje muri Gakenke.

Agira ati “ nyuma yo kumenya imibare y’abafite ubumuga kuva ku myaka itatu no kuzamura twari tuje kumurikira abaturage iyi mibare y’abantu twasanze bafite ubumuga mu Murenge wa Kivuruga.

Nduwayezu akomeza avuga ko bagerageza bagashaka abantu bafite ubumuga nubwo bidakunze kuborohera kuko abo mumiryango yabo babahisha kugirango ntihagire ubabona kubera ko baba bazi ko ari ibyago kubyara umwana ufite ubumuga.

Bimwe mubikorwa abafite ubumuga bo mu Murenge wa Kivuruga bakunze guhezwamo harimo no kuvutswa uburenganzira bwo kuja ku ishuri hamwe n’ibindi.

Imibare yashyizwe ahagaragara n’uyu muryango yerekana ko mu Murenge wa Kivuruga harimo abantu 417 bafite ubumuga, 209 muribo ni abagore naho abagera kuri 141 bari munsi y’imyaka 25.

Leave a comment!

Add your comment below, or trackback from your own site. You can also subscribe to these comments via RSS.

Be nice. Keep it clean. Stay on topic. No spam.

You can use these tags:
<a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>

This is a Gravatar-enabled weblog. To get your own globally-recognized-avatar, please register at Gravatar.

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers