Featured »

Nyabihu: Residents commend Ndi Umunyarwanda programme

November 21, 2014 – 10:32 am | No Comment

Anastase Kayisire, a resident of Nyabihu district called upon Rwandese to look beyond ethnicity and strive for unity and reconciliation than what can divide them.
Kayisire, a genocide survivor who lost all his family members said …

Read the full story »
Bills and Laws
Courts & Agencies
Forum
Services
Recent
Home » Featured, Human Rights, Recent

Nyanza: Amazu ya Leta n’ayabikorera arenegwa kutorohereza abafite ubumuga

Submitted by on April 26, 2014 – 4:38 pmNo Comment

Mu nyubako zigenda zigaragara hirya no hino mu mujyi w’Akarere ka Nyanza yaba iz’ibigo bya Leta ndetse n’iz’abikorera ku giti cyabo zikomeje kunengwa n’abafite ubumuga bakavuga ko serivisi zitangirwamo batazihabwa bitewe n’uburyo zubatsemo butaborohereza kuzigeramo mu buryo bworoshye.

Iby’uku kunenga izi nyubako bibaye nyuma y’uko akarere ka Nyanza hamwe n’Umwongerezakazi witwa Helen Percival w’umukorerabushake ushinzwe kugira inama mu birebana n’uburenganzira bw’abafite ubumuga mu ntangirizo z’uyu mwaka wa 2014 basuye inyubako 8 zirimo iz’ibigo bya Leta ndetse n’iby’abikorera ku giti cyabo bagasanga serivisi zihatangirwa zihejwemo abafite ubumuga kubera uburyo bw’imyubakire.

Amahugurwa yabaye kuri uyu wa kane tariki 24/04/2014 akabera mu cyumba cy’inama cy’akarere ka Nyanza ndetse n’inzego z’abahagarariye abafite ubumuga zihibereye iki kibazo cy’imyubakire itaborohereza cyagarutsweho cyane ndetse hagaragazwa n‘uburenganzira bavutswa mu gihe badahawe serivisi kubera ko batabasha kwigerera muri izo nyubako.

m_Amazu ya Leta n’ayabikorera arenegwa kutorohereza abafite ubumuga

Aha uyu mubyeyi ufite ubumuga yari mu ihoteri y’ i Nyanza ariko yari yabuze uko akaraba intoki kubera uburyo atabasha kuhagera

Iki kibazo cyagaragaye hafi mu nyubako zo mu karere ka Nyanza zose, dore ko n’ ibiro by’akarere ka Nyanza nabyo basanze atari miseke igoroye kimwe n’amazu y’abikorera ku giti cyabo.

Mugisha Jack watanze aya amahugurwa akagaragaza uburenganzira abafite ubumuga bafite mu kuba bagerwaho na servisi mu buryo buboroheye yasabye ko imyumvire yahinduka buri wese akumva ko ufite ubumuga afite uburenganzira bungana n’ubw’undi wese mu kwakirwa no guhabwa serivisi.

Yagize ati: “ Mfashe urugero hari henshi ufite ubumuga bwo kutabona ajya kwaka serivisi bakamuha  impapuro yuzuza nkaho bagashyizeho izo we ubwe abasha kwisomera bakamuha nk’iz’abantu babona yabinanirwa kuzisoma bakamwima servisi yaje asaba bavuga ko nta mwanya bafite wo kumusomera ibyanditseho”

Uyu Mugisha Jack avuga ko iki kibazo aho kigenda kigaragara hirya no hino gituma abafite ubumuga batabasha kwibona muri serivisi zihabwa abandi badafite ubumuga.

Usibye iki kibazo kimwe n’ibindi bifitanye isano nacyo ngo mu myubakire naho hari ikibazo kitoroshye cyane kuko usanga zimwe zarubatswe ndetse n’izindi zikaba zikomeje kubakwa mu buryo butorohereza abafite ubumuga.

m_Amazu ya Leta n’ayabikorera arenegwa kutorohereza abafite ubumuga1

Uyu mubyeyi ufite ubumuga yari yabuze uko ajya mu bwiherero kubera ko inzira ihajya itamworoheye kuyinyuzamo igare rye

Mu kiganiro na Uwimpuhwe Samuel umwe mu bitabiriye aya mahugurwa ahagarariye ubuyobozi bwa Hotel Dayenu ikorera mu mujyi wa Nyanza yavuze ko uburenganzira bw’abafite ubumuga ari ngombwa gusa agaragaza ko imyumvire kuri bamwe ikomeje kuba inzitizi.

Ati: ‘ Nk’abantu bahuguwe ubu tugiye kuba umusemburo twumvishe abantu ko abafite ubumuga batagomba kugira serivisi bimwa cyangwa bahezwamo kuko nta muntu uruta undi”

Abari muri aya amahugurwa bavuze ko ibikorwa byose abafite ubumuga bagomba kubigiramo uruhare ndetse aho bibaye ngombwa hakitabwazwa impuguke kugira ngo uburenganzira bwabo bitazaba impamvu yo kubangamira no kubuvutswa.

Akarere ka Nyanza karavuga ko kajya gutegura amahugurwa nk’aya hari hagamijwe kongera ubumenyi abayitabiriye kugira ngo barusheho kuba umusemburo mu bandi bavuge kandi bamenyekanishe uburenganzira bw’abafite ubumuga nk’uko Emmanuel Karabayinga umushinzwe ibibazo by’abafite ubumuga muri aka karere yabisobanuye.

Leave a comment!

Add your comment below, or trackback from your own site. You can also subscribe to these comments via RSS.

Be nice. Keep it clean. Stay on topic. No spam.

You can use these tags:
<a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>

This is a Gravatar-enabled weblog. To get your own globally-recognized-avatar, please register at Gravatar.

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers