Featured »

Kamonyi: Intambwe yatewe n’Abunzi, ituma hari abifuza ko bongererwa ububasha

October 18, 2014 – 3:41 pm | No Comment

Umukozi mu nzu y’ubutabera MAJ ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’abunzi, atangaza ko bakemura 80% by’ibibazo byagombye kujya mu nkiko.
Abakemuriwe ibibazo n’abunzi, bashima uburyo byakemuwemo, maze bagasaba ko bakongererwa ububasha bw’ibibazo bakemura.
Umurerwa Marie Jeanne, umwe mu baturage …

Read the full story »
Bills and Laws
Courts & Agencies
Forum
Services
Recent
Home » Bills and Laws, Featured

Gisagara: Hakusanyijwe ibitekerezo ku mushinga w’itegeko rizaba rigenga ibirebana n’izungura

Submitted by on May 8, 2014 – 10:05 amNo Comment

Gisagara Hakusanyijwe ibitekerezo ku mushinga w’itegeko rizaba rigenga ibirebana n’izungura

Mu rwego rwo kunoza itegeko rigenga umutungo w’abashyingiranywe, impano zatanzwe mu rwego rw’umuryango n’izungura, abadepite bagize komisiyo politiki, uburinganire n’ubwuzuzanye bw’umugabo n’umugore mu iterambere ry’igihugu, basoje urugendo nkusanyabitekerezo rwakorerwaga mu turere 19, rusorezwa karere ka Gisagara kuri uyu wambere tariki 5/5/2014.

Muri iki gikorwa hatanzwe ibitekerezo ndetse hanatangwa ibisobanuro ku bijyanye n’impano ndetse n’izungura, aho abaturage bavuga ko ikibazo cy’izungura gikunze kugaragara kandi kigateza amakimbirane.

Abumvise ibi bisobanuro bakavuga ko bagiye kuba intumwa muri rubanda aho bazafasha abayobozi munzego zo hasi kujya basobanurira abaturage, ariko kandi bakavuga ko itegeko ari ngo mbwa kuko rizaya rifasha abantu gukemura izo manza mu buryo bworoshye kandi busobanutse.

Usabyimana Marc umwe mu baturage bitebiriye iki gikorwa ati “Izungura rikunze guteza amakimbirane aho usanga abazungura batumvikana buri wese ashaka kwikubira cyangwa gutwara byinshi bigatera amahane, iri tegekorero rizajya rituma nta mpaka zibaho abantu bakiranurwe n’amategeko, bazungure hakurikijwe itegeko”

Kayiranga Rwasa Alfred perezida wa komisiyo ya politiki y’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’umugabo n’umugore mu iterambere ry’igihugu, yasobanuye uburyo bunyuranye bukoreshwa mu rwego rwo kunoza umushingwa w’itegeko nk’iri rifite akamaro kanini mu buzima bw’abaturage.

Mu buryo yavuze harimo uku kumanuka bakegera abahagarariye abaturage bagasangira ibitekerezo ndetse no kuba ababishoboye bakwegera komisiyo cyangwa bakayandikira bayiha ibitekerezo byabo.

Ku bijyanye n’umushinga w’itegeko rigenga umutungo w’abashyingiranywe, impano zatanzwe mu rwego rw’umuryango n’izungura igihe rizaba rimaze kujya ahagaragara, yavuze ko icyo komisiyo isaba abayobozi ari ukuzarigira iryabo bakagira uruhare rugaragara mu kuryumvisha abaturage.

Ati “Icyo tubasaba igihe umushinga w’iri tegeko uzaba washyizwe ahagaragara, ni ukubigira ibyabo, abayobozi mu nzego zo hasi bagafasha abaturage gusobanukirwa n’iri tegeko kugirango abaturage barusheho kumenya ibibakorerwa, icyo tubasaba rero ni ubufatanye kandi bakabishyiramo imbaraga”

Iri tegeko rigomba gutorwa rizaza risimbura itegeko ryari risanzwe nomero 22/99 ryo ku wa 12 ugushyingo 1999 riri mu gitabo cya 1 cy’urwego rw’amategeko mbonezamubano kandi gishyiraho igice cya 5 kerekeye imicungire y’umutungo w’abashakanye impano n’izungura.

Leave a comment!

Add your comment below, or trackback from your own site. You can also subscribe to these comments via RSS.

Be nice. Keep it clean. Stay on topic. No spam.

You can use these tags:
<a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>

This is a Gravatar-enabled weblog. To get your own globally-recognized-avatar, please register at Gravatar.

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers