Featured »

UN Security Council can do better – Amb. Gassana

October 30, 2014 – 10:23 am | No Comment

Rwanda has again blasted the Security Council and the United Nations (UN) Mission in the Democratic Republic of Congo (DRC) for failing to address the threat posed by the FDLR in the eastern parts of …

Read the full story »
Bills and Laws
Courts & Agencies
Forum
Services
Recent
Home » Bills and Laws, Featured, Recent

Karongi: Abadepite baje gukusanya ibitekerezo by’abaturage ku itegeko ry’umuryango

Submitted by on April 30, 2014 – 9:44 amNo Comment

m_Abadepite baje gukusanya ibitekerezo by’abaturage ku itegeko ry’umuryango

Kuri uyu wa 28 Mata 2014, abaturage bahagarariye inzego zitandukanye mu Karere ka Karongi bahawe umwanya na Komisiyo y’Abadepite ya Politiki, Uburenganire n’Ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore kugira ngo batanga ibitekerezo ku mushinga wo kuvugurura itegeko ry’umuryango kuko ngo iryari risanzwe ritajyanye n’igihe tugezemo.

Itegeko ry’umuryango ryari risanzweho  ni iryagiyeho mu mwaka w’ 1999 hakiriho amakomini n’amasegiteri bikaba bigaragara ko inyito y’inzego zigaragara muri iryo tekegeko ihabanye n’iy’inzego ziriho ubu. Byongeye kandi inzego itegeko riha ububasha bwo gukemura ibibazo na zo zitandukanye n’inzego tuzi ubu mu miyoborere y’u Rwanda. Hon. Kayiranga Rwasa Alfred, Umuyobozi wa Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n’Ubwizuzanye bw’abagore n’abagabo akaba abisobanura agira ati “ Urugero natanga ni uko ku byerekeranye n’imicungire y’imitungo y’abashyingiranywe byandikirwaga imbere ya burugumesitiri kuri komini. Uyu munsi wa none muzi ko amakomini atakibaho ahubwo hariho uturere n’imirenge.”

Depite Kayiranga Rwasa Alfred akomeza avuga ko itegeko ryerekeranye no kwegereza abaturage ubuyobozi n’ubushobozi rigena ko ibyakorwaga ku irangamimerere no kwandikisha imitungo ubu riteganya ko bikorerwa ku rwego rw’umurenge bigakorwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge.  Byongeye ngo itegeko risanzwe riri mu mushinga w’ivugururwa, riracyagaragaramo inkiko za Kanto, inkiko za mbere z’iremezo. Akagira ati “Ibyo birumvikana ko bihabanye bikaba bigomba kuvugururwa bikajyana n’amategeko mashya.”

Mu gutanga ibitekerezo, abaturage bakaba bibanze cyane ku ngingo y’amasezerano y’abashakanye n’ingingo irebana n’iby’umurage n’izungura. Ku ngingo y’amasezerano y’abashakanye bamwe wasangaga bavuga (ariko abenshi mu matamatama aho bari bicaye) ko amasezerano y’ivangamutungo risesuye agomba kwitonderwa. Bagiraga bati “ Umukobwa ava iwabo ntacyo azanye agasanga urugo rwuzuye ibintu akaba ari na we ushaka kubitegeka ku buryo utajya no murutoki ngo uteme igitoki ube wagiha umuntu.” Mu mushinga w’itegeko rishya ry’umuryango mu ngingo igena iby’impano hakaba harimo ko umwe mu bashakanye adashobora kugira icyo atanga abanje kujyaho inama n’abo bashakanye. Babisobanura abadepite bagize iyi komisiyo bagize bati “Si nka bya bindi aho umugabo yajyaga mu kabari yamara kugasoma akagaba inka umugore atabizi. Iyo mwasinye ivangamutungo risesuye mugomba kubijyaho inama mukabyemeranya.”

Mu gihe iyi ngingo y’amasezerano y’abashakanye ijyanye n’ikoreshwa ry’umutungo hagati y’abashakanye, abaturage bari baje gutanga ibitekerezo bakaba basaba ko n’umwana yahabwa uruhare mu kugena ikoreshwa ry’umutungo w’urugo. Aha bakaba babishingiraga ko kubera urwego rw’imyumvire ya bamwe mu baturage hari aho usanga umugabo n’umugore bagenda bagakorera amafaranga ubundi bagaca mu kabari bagataha bayarangije banasinze kandi abana bakaburara cyangwa bakabura ibindi bijyanye n’uburenganzira bw’ibanze bwabo nko kwiga, kuvuzwa n’ibindi. Abaturage bakaba banibutsaga ko abana kuva ku myaka cumi n’ibiri usanga bagira uruhare mu kongera umutungo w’urugo kuko ngo bakora bityo ngo bakaba basanga nta mpamvu n’imwe bakwimwa uruhare mu kugena imicungire n’imikoreshereze yawo.

Igishya mu ngingo ijyanye n’izungura muri itegeko rishya ni uko umubyeyi ashobora kwima umwana runaka umunani bitewe n’uko babanye mu gihe umunani mu itegeko ryari risanzweho wari itegeko. Aha bagiraga bati “Hari ubwo usanga umwana yarananiranye mu rugo! Umwana nk’uwo umubyeyi ashobora gufata icyemezo cyo kutamuha umugabane.”  Ibi ariko abaturage bakaba batabyumvaga kimwe kuko kuko bamwe bavugaga ko bizatuma abana bazajya bubaha ababyeyi babo abandi ugasanga bafite impungenge ko byazakurura amakimbirane mu miryango. Hari uwagize ati “Barashaka ko abana bazajya bakata amajosi ba se.”

Aba badepite bo muri Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo bakaba bagomba kuzenguruka uturere cumi n’icyenda kuri mirongo itatu bakusanya ibitekerezo bizafasha kuvugurura uyu mushinga w’itegeko. Akarere ka Karongi kakaba ari akarere ka cumi na gatatu bari bagezemo. Depete Kayiranga Rwasa Alfred akaba yadutangarije ka bahisemo kujya mu turere cumi n’icyenda kuko utundi Minisiteri y’Ubutabera yatugiyemo igakusanya ibitekerezo. Uyu mushinga w’itegeko ngo ni umushinga bashyikirijwe na guverinoma ariko Inteko ikaba itaratangira kuwigaho akaba ari yo mpamvu barimo kuwukusanyaho ibitekerezo kugira ngo ibitekerezo by’abatuge bizashingirweho mu kuvugurura iri tegeko.

Mu baturage bari batumiwe kugira ngo baritangeho ibitekerezo hakaba harimo abayobozi batandukanye mu karere, abakora mu nzego z’ubutabera n’abunzi barimo, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge, abayobozi b’ibigo by’amashuri, za njyanama z’imirenge n’iy’akarere na sosiyete sivili (Société Civile).

Leave a comment!

Add your comment below, or trackback from your own site. You can also subscribe to these comments via RSS.

Be nice. Keep it clean. Stay on topic. No spam.

You can use these tags:
<a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>

This is a Gravatar-enabled weblog. To get your own globally-recognized-avatar, please register at Gravatar.

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers