Rwanda | Huye: Kutishyura imitungo yangijwe muri jenoside, inzitizi ku bumwe n’ubwiyunge
Kutishyura imitungo yangijwe muri jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994 ni yo nzitizi nyamukuru ku bumwe n’ubwiyunge mu Karere ka Huye. Ibi byagaragajwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze mu biganiro bagiranye na komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge guhera ku itariki ya 27 kugeza kuya 28 Nzeri,2012.
Ibi biganiro byarimo abayobozi bahagarariye ibyiciro byose by’Abanyarwanda barimo ab’inzego z’ubuyobozi bw’ibanze, abahagarariye amadini, abikorera, Ibuka, AVEGA, abashinzwe umutekano n’abandi.
Nk’uko abari mu nama babigaragaje, akenshi kutishyura imitungo yangijwe muri jenoside biterwa n’ubukene bwa ba nyir’ukuyangiza. Nyamara, hari n’abafite ibyo kwishyura banangiye bakanga kwishyura. Na none kandi, ubumwe n’ubwiyunge buzitirwa n’uko abantu badafite imyumvire imwe ku mateka, kuba hari abari hanze y’igihugu bagiharabika, ndetse n’ibitangazamakuru bimwe na bimwe bibiba amacakubiri.
Nyuma yo kungurana ibitekerezo rero, abari bitabiriye ibiganiro bafashe ingamba zitandukanye harimo gushyiraho umwanya w’ibiganiro ku buryo buhoraho abaturage bahuriramo bakaganira ku bibazo bibabangamiye banabishakira ibisubizo no kwigisha abaturage bakagira imyumvire imwe ku mateka.
Mu ngamba zafashwe kandi harimo gukora ubukangurambaga hagamijwe guhuza abishyuza n’abishyuzwa, kurwanya ubukene hahangwa imirimo yo kwiteza imbere no kongera club z’ubumwe n’ubwiyunge zihuza abantu b’ibyiciro byose baba abana, urubyiruko, abakuru n’abasheshe akanguhe.
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge, Dr. Habyarimana Jean Baptiste, yasabye abari mu biganiro kuzakora ku buryo ibi byemezo bishyirwa mu bikorwa. Na none kandi, yabasabye ko buri wese mu rwego ahagarariye, yarwanya icyabangamira ubumwe n’ubwiyunge binyujijwe mu nzira y’ibiganiro no kwikemurira ibibazo.







