Rwanda : Senateri Mukasine arasaba abanyarwanda kumenya ko u Rwanda nta tegeko rufite ryemera gukuramo inda
Seneteri Marie Claire Mukasine, ugize itsinda ry’abagore bari mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda (FFRP) arasaba abanyarwanda kumenya amategeko abagenga kuko hari abibwira ko u Rwanda rwatoye itegeko ryemerera abagore gukuramo inda.
Ibi uyu musenateri yabisabye abagore bo mu karere ka Muhanga bari mu nzego zifata ibyemezo, mu nama yagiranye nabo ku wa 24/09/12 muri aka karere.
Mukiganiro yagiranye n’aba bagore, bagaragaje ko abenshi bazi ko inteko ishinga amategeko y’u Rwanda yamaze gutora itegeko ryemerera abagore gukuramo inda ndetse ngo n’umukuru w’igihugu akaba yararishyizeho umukono, bivuga ko ngo ryatangiye gukurikizwa.
Senateri Mukasine yasabye aba bagore ndetse n’abanyarwanda muri rusange kumenya amategeko yabo abagenga aho kugirango bayumve uko atari kuko bishobora gushyira mu makosa abatari bake ndetse bakaba banagwa mu makosa bibwira ko bari mu kuri.
Mukasine avuga ko iri tegeko nta ririho mu Rwanda ndetse ngo nta niryigeze ribaho muri iki gihugu. Avuga ko itegeko rihari ahubwo ari irivuga ko gukuramo inda cyangwa gufasha umugore kuyikuramo ari icyaha gihanirwa n’amategeko.
Icyo abanyarwanda batari bake batumvise muri iri tegeko ngo ni ingingo irimo yemerera kandi ikanarengera umuntu ushobora gukuramo inda ku mpamvu ziri muri iyi nginngo kandi ibi bikaba bisaba guca mu nkiko, kwa muganga ndetse no muri polisi y’igihugu kugirango umuntu abashe kwemererwa gukuramo inda.
Iri tegeko rivuga ko umuntu ushobora kwemererwa gukuramo inda, ngo ni umuntu wafashwe ku ngufu agasama. Uyu akaba asabwa ubanza kujya kwa muganga bakamupima muganga akemeza ko koko yafashwe ku ngufu ndetse muganga aha amufasha kumuha imiti ituma atandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Aha umuganga kugirango akuremo inda y’umugore cyangwa umukobwa wafashwe ku ngufu, abanza kubiganiraho n’undi muganga kugirango nawe arebe niba nta kibazo byateza ushaka gukuramo inda, kuburyo bibaye ngombwa ntiyakurwamo. Uwafashwe akaba asabwa kwihutira kujya kwa muganga bitarenze amasaha 48 kugirango afashwe kutandura.
Kugirango akuremo inda kandi bisaba icyemezo cy’inkiko . Aha kandi nk’uko bisobanurwa n’uyu musenateri ngo hari uburyo umuntu ashobora gukoresha mu gihe atifuza kuvutsa ubuzima bw’umwana buba bwatangiye mu nda ye.
Umuntu wafashwe ku ngufu ashobora kwemera gutwita uyu mwana ndetse akanamubyara ariko kuko aba atifuza kumurera no kumureba ngo akimubyara bahita bamutwara bakamurerera ahubugenewe kuburyo atamumenya kabone n’ubwo umwana yaba ashaka kureba nyina wamubyaye, ngo mu gihe we atabyemeye ntibashobora kumumwereka keretse nyuma yisubiye.
Undi ushobora kwemererwa gukuramo inda ariko biciye mu rugendo amategeko asaba ngo ni uwatewe inda n’uwo bafitanye isano rya hafi kuko aramutse amubyaye ngo byagira ingaruka umwana akaza afite ibibabzo.







