Rwanda | RUSIZI: BARASABWA KUTIHERERANA IBIBAZO
Abaturage b’umurenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi barasabwa kutihererana ibibazo baba bafite kuko inzego zibishinzwe zihora ziteguye kubikemura,ibirenze ubushobozi bwazo zikabibafashamo zibereka izindi nzira zemewe n’amategeko bagomba kunyuramo ngo bikemuke. Bagasabwa rero kwirinda inzira z’amakimbirane mu ikemurwa ry’ibyo bibazo baba bafite.
mu rwego rwo kurushaho kwegera abaturage, no kumenya ibibazo bahura nabyo mu nzego z’ibanze n’uburyo bikemurwa, twaganiriye na bamwe mu baturage bawo ndetse n’abayobozi ku ikemurwaryabyo. Abaturage twaganiriye batangaza ko ibibazo bahura nabyo cyane bituma berekeza iy’inzego z’ibanze buri munsi ahanini bishingiye ku masambu,iby’imibanire yo mu ngo,dore ko uwo murenge ari umwe mu ikigaragaramo ubuharike bukabije, hakaba n’abahazanwa no gushaka ibindi byangombwa bikenerwa mu mubuzima bwa buri munsi nk’uko abaturage ubwabo babitangaza bagakomeza bavuga ko kugeza ubu babona inzego z’ibanze zigerageza kuko Ngo zigerageza mu gukemura ibyo bibazo mu buryo bunogeye bose.
Ikigenderewe ni ugufata ingamba zinoze kuri buri kibazo nk’uko Niyindagiye Lucie ushinzwe uburezi muri uwo murenge yabidutangarije. akomeza gutangaza ko Ngo n’ubwo hari ibibazo bageza ku murenge ugasanga byarabaye agatereranzamba ku buryo bibasaba na bo kwiyambaza inzego zibakuriye,abo baturage barasabwa kutagira ikibazo na kimwe bihererana cyangwa ngo bashake kugikemura mu nzira zitemewe n’amategeko











