Rwanda | Nyamasheke: Urwego rw’umuvunyi rurashimira intambwe akarere kateye mu guca ruswa n’akarengane.
Kuva tariki ya 10/09/2012 kugeza tariki ya 14/09/2012, urwego rw’umuvunyi ruri mu karere ka Nyamasheke mu rwego rwo kongerera ubumenyi abaturage ku birebana n’uburenganzira bwabo n’uruhare rw’abo mu guca akarengane na Ruswa, ndetse rugafatanya n’abaturage n’inzego z’ibanze gukemura ibibazo by’abaturage.
Umuvunyi mukuru w’umusigire, Nzindukiyimana Augustin yashimiye akarere ka Nyamasheke intambwe kamaze gutera mu kurwanya akarengane na Ruswa, ndetse kakaba karanahawe igikombe kari ku mwanya wa Kabiri ku rwego rw’igihugu.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke Habyarimana Jean Baptiste yashimiye urwego rw’umuvunyi kuba rwarahariye abaturage b’aka karere icyumweru cyose mu rwego rwo kongerera ubumenyi abaturage no kubafasha gukemura ibibazo byabo.
Yatangaje ko aka karere kiyemeje kuzakora ibishoboka byose kakava ku mwanya wa kabiri kariho mu rwego rwo kurwanya ruswa n’akarengane maze kakaza ku mwanya wa mbere.
Yanatangaje ko ubusanzwe ibibazo by’abaturage bikemurirwa mu nteko z’abaturage ziterana kuva ku rwego rw’umudugudu kugeza ku karere, aho ibibazo byananiranye mu nteko yo ku rwego rwo hasi aribyo bizamuka bikajya mu nteko y’urwego rukurikiyeho.
Buri muturage kandi agomba kugira agakaye kandikwamo ikibazo afite ndetse n’igisubizo buri rwego rwamuhaye, ibi bikaba bifasha urwego rukurikiyeho kumenya umwanzuro rufata.
Leta yafashe ingamba nyinshi zigamije kurwanya ruswa n’ikoreshwa nabi ry’umutungo wa leta hashyirwaho inzego zitandukanye harimo urwego rugenzura imikoreshereze y’imari ya leta n’umuvunyi, ngo bunganire izindi nzego muri urwo rugamba.
Umuvunyi mukuru w’umusigire yasabye abaturage kugira uruhare mu rugamba rwo guca ruswa n’akarengane kuko ibyo abayobozi bageraho byose babikesha ubufatanye n’abaturage bayobora.
Muri rusange ibibazo byabajijwe kuri uyu wa mbere ku biro by’akarere ahari hahuriye utugari tubiri tw’umurenge wa Kagano byari byiganjemo ibibazo by’amasambu ndetse no kutishimira imikirize y’imanza n’irangizwa ryazo.








