News »

Refugee’s reintegration process gets funding

May 17, 2013 – 1:19 pm |

The Government of Japan through its supplementary budget has given USD3 million to the International Organization for Migration’s (IOM), which will be used to fund humanitarian activities of reintegration for 5,000 Rwandan returnees and other …

Read the full story »
Bills and Laws
Courts & Agencies
Forum
Human Rights
Legal Aid
Home » News

Rwanda | Nyamasheke: Urwego rw’umuvunyi rurasaba abaturage guharanira uburenganzira bwabo.

Submitted by on September 11, 2012 – 10:01 amNo Comment

Urwego rw’umuvunyi rurasabaUrwego rw’umuvunyi rurasaba abaturage b’akarere ka Nyamasheke kumenya uburenganzira bwabo bakabuharanira, kuko usanga kuba batabuzi aribyo bibaviramo kwakwa ruswa ndetse n’akarengane bajya bahura nabyo.

Umuvunyi mukuru w’umusigire Nzindukiyimana Augustin, yabwiye aba baturage ko ruswa ari akarengane gashingiye ku kuba abaturage batazi uburenganzira bwabo, akaba ariyo mpamvu uru rwego rubegera ngo rububamenyeshe, bakaba basabwa kubuharanira.

Yababwiye ko kugura serivisi bafitiye uburenganzira bahabwa n’amategeko ari ubujiji bubi, aho usanga umuturage ajya gusaba serivisi yitwaje amafaranga kandi nta muntu wayamutumye, n’igihe bayimusabye akabyihererana.

Umuvunyi mukuru w’umusigire yasobanuriye abaturage ko abayobozi n’abakozi batandukanye leta yabashyizeho ngo bakorere abaturage, bityo bakaba bagomba guharanira ko uburenganzira bwabo bwubahirizwa nta kiguzi.

Nzindukiyimana yagize ati: “turi hano kugira ngo tubamenyeshe uburenganzira bwanyu haba mu bibazo by’akarengane na Ruswa. Twamagane akarengane, duce ukubiri na ruswa kandi tubitunge agatoki”.

Yavuze ko uruhare rwa buri wese mu gukumira akarengane no kurwanya ruswa ni rugaragara, u Rwanda ruzaba igihugu kizira akarengane na ruswa.

U Rwanda rugeze heza mu kurwanya ruswa kuko ubu ruri ku mwanya wa kane muri Afurika nyuma y’ibirwa bya Maurice biri ku mwanya wa gatatu, Cap Vert ku mwanya wa kabiri na Botswana iza ku isonga mu kugaragaramo ruswa nkeya.

Urwego rw’umuvunyi ruramara iki cyumweru cyose mu karere ka Nyamasheke ruganira n’abaturage mu mirenge yose, banafatanya gukemura ibibazo by’akarengane na Ruswa.

 

 

 

 

 

Leave a comment!

Add your comment below, or trackback from your own site. You can also subscribe to these comments via RSS.

Be nice. Keep it clean. Stay on topic. No spam.

You can use these tags:
<a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>

This is a Gravatar-enabled weblog. To get your own globally-recognized-avatar, please register at Gravatar.

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers