News »

UN tribunals: Presidents say deadline impossible

June 16, 2013 – 6:34 am |

The presidents of the UN tribunals prosecuting alleged war criminals from the conflicts in the 1994 Rwanda genocide and the former Yugoslavia have said that they will not meet the UN Security Council deadline to …

Read the full story »
Bills and Laws
Courts & Agencies
Forum
Human Rights
Legal Aid
Home » News

Rwanda | Nyamasheke: Urwego rw umuvunyi rwasabye akarere gukurikirana imikorere y abunzi

Submitted by on September 18, 2012 – 10:57 amNo Comment

Mu muhango wo gusoza icyumweru urwego rw’umuvunyi rwari rwageneye akarere ka Nyamasheke mu rwego rwo kugafasha guhugura abaturage ku burenganzira bwabo n’uruhare basabwa mu guca akarengane na ruswa, ndetse no gukemura ibibazo by’abaturage, wabaye tariki ya 15/09/2012, urwego rw’umuvunyi rwasabye akarere gukurikirana imikorere y’abunzi kuko ngo usanga bifata nk’abacamanza aho kunga abaturage.

Rumaziminsi Ntagwabira Seraphin, umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya no gukumira akarengane mu rwego rw’umuvunyi, yasabye abunzi kuba abunga abaturage aho gutuma bakomeza kujya mu zindi nkiko.

Rumaze iminsi yagize ati: “Abunzi kenshi bifata nk’abacamanza kandi bashinzwe kunga abafitanye ibibazo. Kuko iyo (abaturage) bavuye mu bunzi bagatangira imanza mu nkiko zisanzwe ni bwo baba batangiye inzira z’inkiko mu by’ukuri.”

Kubwe, ngo abunzi bakoze imirimo yabo uko bikwiye bagafasha abavandimwe n’abaturanyi ku bibazo bafite bishobora gukemukira mu nzego zo hasi, maze abaturage bakabona uko bakora imirimo ibateza imbere ndetse n’igihugu muri rusange aho kwirirwa biruka mu nkiko.

Urwego rw’umuvunyi rwashimiye akarere ka Nyamasheke uburyo kagaragaza ubushake mu gukemura ibibazo by’abaturage ndetse bakanandikira umuturage uko buri rwego rukemuye ikibazo, ubuyobozi bukaba  bwasabwe gukomereza aho bugeze.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke butangaza ko iyi minsi itanu urwego rw’umuvunyi rumaze muri aka karere yabaye ingirakamaro kuko rwabashije gukemura ibibazo byinshi byahozaga abaturage mu nzira, ndetse na bamwe batari baranyuzwe n’imyanzuro rukaba rwarabasobanuriye ko nta kundi byagenda byakabyakira nk’uko umuyobozi w’akarere Habyarimana Jean Baptiste abitangaza.

Buri munyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge yagejejweho ibibazo byihariye byabonetse mu murenge we maze agahabwa umwanya wo kwerekana uko yiteguye kubikemura, kuburyo ngo bibashije kugerwaho abaturage baca ukubiri n’ibibazo maze bakayoboka umurimo.

Muri rusange ibibazo byakunze kugaragara ni ibishingiye ku masambu n’amakimbirane yo mu ngo, naho ibyihariye hakaba haragaragaye ibirebana n’imitungo y’abantu baturiye umuhanda Buhinga-Tyazo uri gukorwa ikaba itarabaruwe, urwego rw’umuvunyi rukaba rwasabye akarere n’ikigo gishinzwe guteza imbere gutwara abantu n’ibintu (RTDA) kubikurikirana bigakemuka byihuse.


 

 

Leave a comment!

Add your comment below, or trackback from your own site. You can also subscribe to these comments via RSS.

Be nice. Keep it clean. Stay on topic. No spam.

You can use these tags:
<a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>

This is a Gravatar-enabled weblog. To get your own globally-recognized-avatar, please register at Gravatar.

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers