Rwanda | Norway: Urubanza rwa Bugingo Sadi ruzatangira mu mpera z’uku kwezi.
Ikihugu cya Noruveje (Norway) kiratangaza ko tariki ya 25/09/2012 kizatangira kuburanisha urubanza rwa Bugingo Sadi ukekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994 wafatiwe muri icyo gihugu umwaka ushize.
Bugingo akekwaho kugira uruhare mu kwica abantu bari kuri Economat Général ya diyoseze ya Kibungo no ku rusengero rw’itorero ry’ababatisita rwa Kibungo, guhagarikira ubwicanyi, kuyobora ibitero no kugaburira interahamwe.
Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa internet rwa minisiteri y’ubutabera, ngo urubanza rwa Bugingo biteganijwe ko ruzarangira mu mezi atatu rugasozwa tariki ya 21/12/2012, akazaba abaye umuntu wa mbere ukurikiranyweho kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi uburanishijwe n’igihugu cya Noruveje.
Mbere y’uko bemeza iyi tariki y’urubanza, iki gihugu cyabanje kohereza abantu benshi baje gukora iperereza.
Uyu Bugingo aregwa kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994, ubufatanyacyaha muri jenoside, gucura umugambi wo gukora jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.
Akurikiranyweho kandi ubwicanyi, kurimbura abantu, gukora imitwe y’abicanyi igamije kugirira nabi abantu cyangwa imitungo yabo, kuyijyamo no kuyiyobora.
Umwe mu barokotse jenoside yakorewe abatutsi aho I Kibungo witwa Mudahogora Jacqueline kuri ubu uba I kabuga yatangarije the newtimes ko ashimishijwe no kuba umuntu wagize uruhare mu rupfu rw’umuryango we atawe muri yombi.
Mudahogora yavuze ko yizeye ko azahabwa igihano kimukwiriye kubwe yumva ngo atabasha kumenya icyo ari cyo, akaba yaravuze ko Imana yonyine ariyo ikizi.
Bugingo kandi ngo yaba yaragize uruhare mu kwica abatutsi mu tundi duce dutandukanye turimo Birenga, Zaza, na Nyakarambi.
Uyu mugabo ni umuntu wa kabiri ukurikiranyweho kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi ufatiwe muri Noruveje nyuma ya Charles Bandora, watawe muri yombi umwaka ushize ubwo yageragezaga kwinjira ku kibuga cy’indege cya Oslo ku byangombwa by’ibihimbano yiyita Frank Kamwana ukomoka muri Mali.






