Rwanda | Muhanga: Abaturage barasabwa gucika ku muco wo gusimbuka inzego mu gihe bafite ibibazo
Umukuru w’inama njyanama y’akarere ka Muhanga, Antoine Sebarinda
Abagize inama njyanama y’akarere ka Muhanga baratangaza ko bakunze guhura n’ibibazo bya bamwe mu baturage babazanira ibibazo basimbutse inzego zibishinzwe.
Mu busanzwe inama njyanama y’akarere ni urwego rukuru ruhagarariye izindi zose ndetse rukaba runareberera abaturage.
Abajyana mu nama njyanama y’akarere ka Muhanga baratangaza ko bajya bazanirwa ibibazo na bamwe mu baturage kandi batabanje kubicisha ku nzego zibishinzwe.
Aha bakaba babona ko ari imyumvire abaturage bakwiye gucikaho bakizera inzego zishinzwe kubakemurira ibibazo.
Umukuru w’inama njyanama y’akarere ka Muhanga, Antoine Sebarinda avuga ko mu busanzwe inama njyanama yakira ibibazo by’abaturage ariko ngo ntibakira ibibonetse byose kuko ngo hari inzego zishinzwe kubikemura.
Avuga ko ibibazo biza muri iyi nama ari ibibazo byananiranye mu nzego z’ubuyobozi zibishinzwe ndetse n’ibindi bisabwa gufatwaho ibyemezo.
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga Yvonne Mutakwasuku avuga ko bagomba gukemura ibibazo by’abaturage batarinze gutegereza ko babigeza mu nama njyanama.
Agira ati: “ntibikwiye ko umuturage azana ibibazo bye mu nama njyanama kandi inzego zibishinzwe zitabinaniwe kandi njyanama iterana mu rimwe mu gihembwe kandi dusabwa gukemura ibibazo by’abaturage bitarenze iminsi ibiri”.
Ibibazo biba byagejejwe mu nama njyanama bikemurirwa mu makomisiyo ari muri iyi nama abishinzwe. Komisiyo ikaba iterana rimwe mu kwezi keretse mu gihe hari ikibazo kihutirwa cyo gukemurwa nibwo ishobora guterana mbere yako.








