Rwanda : Kwishyura imitungo yangijwe muri Jenoside biracyagaragamo ibibazo bibangamira ubumwe n’ubwiyunge
Abayobozi b’inzego z’ibanze n’abahagarariye IBUKA na AVEGA bitabiriye ibiganiro bya NURC
Nyuma y’isozwa ry’inkiko Gacaca, kwishyura imitungo yangijwe n’iyasahuwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’i 1994 biracyagaragamo ibibazo bibangamira ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.
Ubushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge bugaragaza ko bamwe mu basahuwe n’abangije imyaka bafite ubushobozi banze kwishyura bagahisha imitungo yabo mu bandi bantu cyangwa ntibagaragaze amikoro yabo.
Mu biganiro byateguwe na Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge byatangiye kuri uyu wa kane, tariki 13/09/2012 bikazamara iminsi ibiri, hagaragajwe ko ibyo bigira ingaruka ku iterambere ry’igihugu kuko birinda kubaka amazu no gushora imari mu bikorwa by’iterambere bitandukanye kugira ngo batamenya ko bafite amafaranga.
Kwishyura imitungo byakuruye urwikekwe hagati y’abishyuzwa n’abishyura ndetse n’umutekano muke ku bacitse ku icumu aho bamwe babwira amagambo asesereza no guhorana ubwoba bwo kugirwa nabi n’abo bishyuza; nk’uko Kananga Richard, umukozi wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge yabitangaje.
Igikorwa cyo kwishyuza kidindizwa n’abahesha b’inkiko bakirangwa n’amarangamutima, bakanakingira ikibaba abo bafitanye isano kandi bakananga kwiteranya n’abaturanyi babo cyangwa inshuti.
Abitabiriye ibiganiro basanga kuba abantu batavuga rumwe ku mateka y’u Rwanda ari ikibazo ku bumwe n’ubwiyunge cyane cyane ku mateka akwiye kwigishwa abana mu mashuri yaba abanza n’ayisumbuye.
Komisiyo yateguwe ibi biganiro mu rwego rwo kungurana ibitekerezo n’abantu banyuranye mbere yo gutangiza ibiganiro mu baturage (community dialogue) bigamije kwimika umuco wo kujya impaka no kuvugisha ukuri ku bibazo by’umuryango nyarwanda.
Ibiganiro byabereye mu Karere ka Gakenke byitabirwa n’abayobozi b’inzego z’ibanze batandukanye n’abahagarariye imiryango iharanira inyungu z’abacitse ku icumu ari yo IBUKA na AVEGA.









