News »

Refugee’s reintegration process gets funding

May 17, 2013 – 1:19 pm |

The Government of Japan through its supplementary budget has given USD3 million to the International Organization for Migration’s (IOM), which will be used to fund humanitarian activities of reintegration for 5,000 Rwandan returnees and other …

Read the full story »
Bills and Laws
Courts & Agencies
Forum
Human Rights
Legal Aid
Home » Services

Rwanda | Kayonza: Ibibazo byinshi umuryango Haguruka wakira bishingiye ku mutungo

Submitted by on September 16, 2012 – 10:58 amNo Comment

Ibibazo byinshi umuryango Haguruka wakira bishingiye ku mutungo

Ibibazo byinshi abakozi b’umuryango Haguruka, uharanira uburenganzira bw’umugore n’ubw’umwana bakira, ngo ni ibijyanye n’ihihoterwa rishingiye ku mitungo.

Ibyo bibazo ngo bigera hafi kuri 80 ku ijana nk’uko Mujawamariya Dative, umunyamategeko muri Haguruka yabidutangarije. Yabivuze kuri uyu wagatanu tariki 14/09/2012 nyuma yo guhugura urubyiruko ruhagarariye urundi mu karere ka Kayonza ku mategeko ahana ihohoterwa rishingiye ku mitungo.

Uwo muryango umaze guha urubyiruko rw’i Kayonza amahugurwa ku mategeko ahana ihohoterwa rishingiye ku mitungo inshuro nyinshi. Mujawamariya avuga ko kuba ayo mategeko ahora agaruka mu mahugurwa ahabwa urubyiruko, biterwa n’uko umuryango Haguruka ubona ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku mitungo nk’ikibazo kigikomereye benshi mu baturage.

N’ubwo nta gipimo gifatika kigaragaza umusaruro w’urubyiruko ruhabwa ayo mahugurwa, Mujawamariya avuga ko ubwinshi bw’abantu bagana ibiro by’umuryango Haguruka bashaka ubujyanama bugaragaza ko hari umusanzu urubyiruko ruhugurwa rutanga mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku mutungo.

Bamwe mu rubyiruko twaganiriye bavuga ko bakunda kubona ingero z’ihohoterwa rishingiye ku mitungo cyane cyane mu bice by’icyaro. Kenshi ngo usanga ari ku ruhande rw’abana b’abakobwa badahabwa iminani nka basaza ba bo nk’uko Mukapasika Claudine wo mu murenge wa Nyamirama yabidutangarije.

Urwo rubyiruko ruvuga ko rugiye gukora ibishoboka byose kugira ngo aho bizagaragara ko hari ihohoterwa, rujye ruhita rumenyesha uwahohotewe inzira yanyuramo kugira ngo arenganurwe.

Urubyiruko rwahuguwe ni urwo mu mirenge yose igize akarere ka Kayonza. Buri murenge wari wohereje abantu babiri b’ibitsina byombi muri ayo mahugurwa.

  

 

Leave a comment!

Add your comment below, or trackback from your own site. You can also subscribe to these comments via RSS.

Be nice. Keep it clean. Stay on topic. No spam.

You can use these tags:
<a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>

This is a Gravatar-enabled weblog. To get your own globally-recognized-avatar, please register at Gravatar.

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers