Rwanda | Kayonza: Ibibazo byinshi umuryango Haguruka wakira bishingiye ku mutungo
Ibibazo byinshi abakozi b’umuryango Haguruka, uharanira uburenganzira bw’umugore n’ubw’umwana bakira, ngo ni ibijyanye n’ihihoterwa rishingiye ku mitungo.
Ibyo bibazo ngo bigera hafi kuri 80 ku ijana nk’uko Mujawamariya Dative, umunyamategeko muri Haguruka yabidutangarije. Yabivuze kuri uyu wagatanu tariki 14/09/2012 nyuma yo guhugura urubyiruko ruhagarariye urundi mu karere ka Kayonza ku mategeko ahana ihohoterwa rishingiye ku mitungo.
Uwo muryango umaze guha urubyiruko rw’i Kayonza amahugurwa ku mategeko ahana ihohoterwa rishingiye ku mitungo inshuro nyinshi. Mujawamariya avuga ko kuba ayo mategeko ahora agaruka mu mahugurwa ahabwa urubyiruko, biterwa n’uko umuryango Haguruka ubona ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku mitungo nk’ikibazo kigikomereye benshi mu baturage.
N’ubwo nta gipimo gifatika kigaragaza umusaruro w’urubyiruko ruhabwa ayo mahugurwa, Mujawamariya avuga ko ubwinshi bw’abantu bagana ibiro by’umuryango Haguruka bashaka ubujyanama bugaragaza ko hari umusanzu urubyiruko ruhugurwa rutanga mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku mutungo.
Bamwe mu rubyiruko twaganiriye bavuga ko bakunda kubona ingero z’ihohoterwa rishingiye ku mitungo cyane cyane mu bice by’icyaro. Kenshi ngo usanga ari ku ruhande rw’abana b’abakobwa badahabwa iminani nka basaza ba bo nk’uko Mukapasika Claudine wo mu murenge wa Nyamirama yabidutangarije.
Urwo rubyiruko ruvuga ko rugiye gukora ibishoboka byose kugira ngo aho bizagaragara ko hari ihohoterwa, rujye ruhita rumenyesha uwahohotewe inzira yanyuramo kugira ngo arenganurwe.
Urubyiruko rwahuguwe ni urwo mu mirenge yose igize akarere ka Kayonza. Buri murenge wari wohereje abantu babiri b’ibitsina byombi muri ayo mahugurwa.








