News »

Refugee’s reintegration process gets funding

May 17, 2013 – 1:19 pm |

The Government of Japan through its supplementary budget has given USD3 million to the International Organization for Migration’s (IOM), which will be used to fund humanitarian activities of reintegration for 5,000 Rwandan returnees and other …

Read the full story »
Bills and Laws
Courts & Agencies
Forum
Human Rights
Legal Aid
Home » Services

Rwanda : Hashyizweho gahunda yo kuburanira abahesha b’inkiko mu rwego rwo guca umuco wa ntiteranya

Submitted by on September 22, 2012 – 8:09 amNo Comment

Hashyizweho gahunda yo kuburaniraMinisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Musoni James arasaba abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari guca imanza neza nta bwoba kuko bashyiriweho gahunda yo kubaburanira mu nkiko mu gihe cyose bakurikiranwa.

Ibi minisitiri akaba abitangaje nyuma y’uko aba bayamabanga nshingwabikorwa b’utugari baba bahawe inshingano zo kuba abahesha b’inkiko batari ab’umwuga bahura n’ibibazo byo gukurikiranwa mu nkiko mu gihe barangije imanza.

Aha minisitiri Musoni akaba avuga ko ibi bitagakwiye kubatera ubwoba kuko ngo batazongera gukurikiranwa mu nkiko mu gihe cyose baciye imanza zabo neza kuko ngo ibyo baba bakoze byose babikora mu izina rya leta.

Minisitiri Musoni ati: “umuhesha w’inkiko nace urubanza uko bikwiye kandi uko itegeko ribiteganya nakurikiranwa mu nkiko n’abatishiniye urubanza, leta niyo izakurikiranwa, mandateur aburane n’urega umuhesha w’iniko yibereye mu kazi ke”.

Ariko kandi haravugwa ikibazo cya bamwe muri aba banyamabanga nshingwabikorwa bashinjwa kurya ruswa mu gihe cy’imanza maze bakazigoreka.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwezamenyo, uhagarariye abagitifu b’imirenge bose mu gihugu, Alexis Semitari avuga ko abagitifu barya ruswa bahari.

Agira ati: “hari ababona urubanza rwaje agatangira kurubonamo amafaranga, wamusaba kumwishyuriza miliyoni eshatu akumva ko hariho n’aye kugirango rugende neza kandi hari inzira zashyizweho zo gukurikizwa kugirango imanza zirangizwe nta ngorane”.

Aba banyamabanga nshingwabikorwa b’utugari baratangaza ko kuba hashyizweho gahunda yo kujya baburanirwa na leta bizafasha guca umuco wa ntiteranya wari ukunze kugaragara mu manza bamwe baburanishaga.

 

 

 

 

 

 

Leave a comment!

Add your comment below, or trackback from your own site. You can also subscribe to these comments via RSS.

Be nice. Keep it clean. Stay on topic. No spam.

You can use these tags:
<a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>

This is a Gravatar-enabled weblog. To get your own globally-recognized-avatar, please register at Gravatar.

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers