News »

Refugee’s reintegration process gets funding

May 17, 2013 – 1:19 pm |

The Government of Japan through its supplementary budget has given USD3 million to the International Organization for Migration’s (IOM), which will be used to fund humanitarian activities of reintegration for 5,000 Rwandan returnees and other …

Read the full story »
Bills and Laws
Courts & Agencies
Forum
Human Rights
Legal Aid
Home » Services

Rwanda : GISAGARA: GUSEZERANA MU MATEGEKO BYAZANIYE UBURENGANZIRA UMUGORE N’UMWANA

Submitted by on September 16, 2012 – 10:57 amNo Comment

Mu gihe inzego zitandukanye z’ubuyobozi usanga zidahwema gukangurira imiryango ibana mu buryo butemewe n’amategeko gusezerana, ngo iki gikorwa uretse kuba cyongerera ababana agaciro, ngo kinagabanya amakimbirane hagati y’imiryango. Mu karere ka Gisagara ho ngo cyazaniye umugore n’umwana uburenganzira.

GUSEZERANA MU MATEGEKO BYAZANIYE UBURENGANZIRA UMUGORE N’UMWANA

Mu gihe bamwe mu bagabo hari abavuga ko iyo abagore basezeranye byemewe n’amategeko ngo hari ubwo usanga baba bameze nk’abahawe uburenganzira bwo gusuzugura abo bashakanye bitwaje ko bashyingiwe byemewe n’amategeko, abagore bo baravuga ko bituma bo n’abana babo bagira uburenganzira busesuye mu muryango.

Pascal HITIMANA wo mu murenge wa Save aragira ati “Ntitwanze amasezerano kuko jye naranayakoze, ariko hari bamwe mu bagore babyitwaza bagashaka gusuzugura abagabo babo mu ngo, ariko ubundi ni byiza gusezerana”

MUKAMWIZA Marigarita umugore w’imyaka 45 ukomoka mu murenge wa Kibirizi avuga ko yamaze imyaka 13 abana n’umugabo we ariko muri icyo gihe cyose ngo akaba yarumvaga nta mutekano.

Yagize ati: “Mu gihe nabanaga n’umugabo tukarinda aho tugira abana batanu nahoraga mfite ubwoba ko umugabo yanyirukana cyane ko ndi mu bantu batajijutse nkahora nibwira ko umugabo azajya anzanira inshoreke kandi nta burenganzira mufiteho. Aho batangiririye gusezeranya abantu mu gihiriri naje gusaba umutware wanjye ko twajya gutera igikumwe mwumvisha ko bifitiye inyungu abo mu rugo twese anyemerera ko tugomba gushyingirwa, none ubu numva ntekanye”.

Mu gihe kubana mu mategeko byirengagijwe, umugore ntiyitwa umugore, umugabo nawe bikaba uko, ku mwana byo bikaba ikibazo kuko umwana abadafite umubyara. Ibi kandi bikagira ingaruka zikomeye ku mubyeyi n’umwana kuko uwo twavuga ko ari umugore aba adafite uburengazira ku mititungo y’umugabo babyaranye, umwana nawe akaba adafite se umubyara.

Jean Claude KABALISA umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Save yagize ati:” Iserano ryo gushyingirwa rigendana n’uburenganzira butandukanye haba ku mugabo, umugore ndetse n’umwana. Mu gihe rero abashakanye babana mu buryo butemewe n’amategeko amategeko nabo ntabazi nk’umugabo n’umugore ndetse n’abana ntibagire se uzwi. Ni byiza rero ko habaho amasezerano mu bashakanye kugirango n’amakimbirane mu miryango ntagaragare”.

Abaturage babana mu buryo butemewe n’amategeko bashimye gahunda Leta yashyizeho yo gusezeranya imiryango yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko kandi ku buntu, ibi bakaba babibonamo umuti w’ibibazo byo gukumira amakimbirane no guha agaciro abashakanye hagati yabo.


 

 

 

Leave a comment!

Add your comment below, or trackback from your own site. You can also subscribe to these comments via RSS.

Be nice. Keep it clean. Stay on topic. No spam.

You can use these tags:
<a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>

This is a Gravatar-enabled weblog. To get your own globally-recognized-avatar, please register at Gravatar.

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers