News »

Refugee’s reintegration process gets funding

May 17, 2013 – 1:19 pm |

The Government of Japan through its supplementary budget has given USD3 million to the International Organization for Migration’s (IOM), which will be used to fund humanitarian activities of reintegration for 5,000 Rwandan returnees and other …

Read the full story »
Bills and Laws
Courts & Agencies
Forum
Human Rights
Legal Aid
Home » Services

Rwanda : “U Rwanda ntirufunga gusa ahubwo ruranagorora” – Umuyobozi wa Gereza ya Mpanga

Submitted by on August 12, 2012 – 8:00 amNo Comment

Bisengima Eugène, umuyobozi wa gereza ya Mpanga iri mu karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo ifungiyemo abagororwa bakoze ibyaha bya jenoside n’ibyaha bisanzwe ikaba inabarizwamo abanyamahanga 8 bafungiye ibyaha by’intambara bakoreye mu gihugu cya Sierra Leone atarangaza ko u Rwanda rudafunga gusa ngo rurekere iyo ahubwo rwongeraho no kugorora.

“U Rwanda ntirufunga gusa ahubwo ruranagorora” – Umuyobozi wa Gereza ya Mpanga

Bisengimana Eugene, umuyobozi wa gereza ya Mpanga

Ibi yabitangaje ubwo tariki 09/08/2012 muri gereza ya Mpanga hari  umuhango wo gutangiza ku mugaragaro Club Anti – crime igamije kurwanya ibyaha no gukumira ingaruka zishobora guterwa nabyo muri iyo gereza.

Mu ijambo ry’umuyobozi wa gereza Bisengima Eugène yasobanuye ko gufunga bigira n’izindi nyigisho biziherekeza kugira ngo abakoze ibyaha bakabihanirwa mu buryo bw’igifungo bashobore no kubyakira kandi banagaruke mu nzira nziza.

Imfungwazomuri Sierra Leone zifungiyemurigerezayaMpangazirakuraisomokumuconyarwanda 1

Abagororwa bafungiye muri gereza ya Mpanga bari bishimanye n’abacungagereza babo

Uburyo bukoreshwa kugira ngo abakoze ibyaha bashobore kugarurwa mu nzira nziza harimo no kubigisha kurwanya ibyaha no kwakira ibihano byose bikamoka kuri byo nk’uko byavuzwe n’umuyobozi wa gereza ya Mpanga. Mu magambo ye bwite yagize ati: “ u Rwanda ntirufunga gusa ahubwo ruranagorora nicyo gituma rwohererezwa n’abanyamahanga bakaza kuhakorera  ibihano byabo”

Ibi yabivuze agaragaza abanyamahanga 8 bakomoka mu gihugu cya Sierra Leone bafungiye muri gereza ya Mpanga. Abo banyamahanga nabo bitangira ubuhamya bavuga ko hari icyo gereza ya Mpanga yabafashije mu  kwakira ibihano bahawe ndetse no guharanira kutazabisubiramo ukundi aribyo yise isubiracyaha mu mvugo ye.

Imfungwazomuri Sierra Leone zifungiyemurigerezayaMpangazirakuraisomokumuconyarwanda 3

Icyaha cy’ubutinganyi ni kimwe mu byaha Anti Club yarwanyije

Bisengimana Eugène avuga ko ingaruka z’icyaha arizo zituma umuntu agera muri gereza. Ati: “ Nicyo gituma abafunze  bafite uruhare runini  mu kwigisha abandi kureka gukora ibyaha kuko ijoro ribara uwariraye”

Yasobanuye ko abakoze ibyaha hari ubwo bagera muri gereza bagakomeza kubikora ngo niyo mpamvu isomo rihoraho ryo kubagorora rigomba kubaho.

Ubutumwa bwo kurwanya ibyaha n’ingaruka z’ibikomokaho buzagera no ku bantu badafunze bityo bubafashe guhinduka ku migirire n’imyifatire ibaganisha ku gukora icyaha kuko muri bo hari abakora ibyaha ariko ubutabera ntibushobore kubatahura ngo babiryozwe.

Club anti – Crime yafunguwe muri gereza ya Mpanga igamije igikorwa cy’isanamitima ku bayifungiyemo ndetse n’abari hanze yayo bibafashe kwirinda ibyaha n’ingaruka zabyo.

Bamwe mu bagororwa bari baturutse muri gereza ya Gitarama baje kugaragariza bagenzi babo bafungiye muri gereza ya Mpanga ibyiza Club Anti Crime yabagejejeho bavuze ko yagabanuye bimwe mu byaha byahakorerwaga birimo nk’ubusambanyi bukorerwa hagati y’abahuje ibitsina, ubunywi bw’ibiyobyabwenge, ubujura n’imitima, ingengabitekerezo ya jenoside hamwe n’imitima mibi yo gushaka kwihimura kubo bakoreye ibyaha bakabifungirwa.

Umwe muri bo yagize ati: “ Aho club Anti Crime afunguriye imiryango muri gereza ya Gitarama ½ cy’ibyaha byahakorerwaga byaragabanutse birimo gutoroka kw’abanyururu, ingengabitekerezo ya jenoside, urusimbi n’ibindi”

Ku birebana n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge byo yemeje ko bigihari ariko avuga ko biri mu marembera ngo kuko benshi mu babikoreshaga bagenda babona ko nta byiza bibirimo.

Dusingizimana Israel ni umwe mu bagororwa ba Gereza ya Mpanga ufungiye kuba yaragize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda avuga ko akurikije ibyaha bikorerwa muri iyo gereza Club anti crime izagira uruhare mu gukumira umuvuduko wabyo.

Nk’uko yabivuze muri gereza ya Mpanga hari abakomeje kwinangira bakanga kwicuza no gusaba imbabazi ku byaha nabo bazi neza ko bagizemo uruhare.

Ariko asanga Club anti crime izafasha ubuyobozi bwa gereza ya Mpanga kimwe n’abayifungiyemo kugabanya umuvuduko wabyo.

Umuhango wo gutangiza ku mugaragaro Club Anti crime muri gereza ya Mpanga waranzwe n’imbyino zitandukanye zasusurukije abagororwa n’abashyitsi banyuranye bari baje kwifatanya nabo muri uwo muhango.


 

Leave a comment!

Add your comment below, or trackback from your own site. You can also subscribe to these comments via RSS.

Be nice. Keep it clean. Stay on topic. No spam.

You can use these tags:
<a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>

This is a Gravatar-enabled weblog. To get your own globally-recognized-avatar, please register at Gravatar.

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers