News »

UN tribunals: Presidents say deadline impossible

June 16, 2013 – 6:34 am |

The presidents of the UN tribunals prosecuting alleged war criminals from the conflicts in the 1994 Rwanda genocide and the former Yugoslavia have said that they will not meet the UN Security Council deadline to …

Read the full story »
Bills and Laws
Courts & Agencies
Forum
Human Rights
Legal Aid
Home » Human Rights

Rwanda | Rukara: club“Imbaraga z’igihugu” isanga abana bakwiye kugira uruhare runini mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo

Submitted by on August 22, 2012 – 8:49 amNo Comment

Rukara: club“Imbaraga z’igihugu” isanga abana bakwiye kugira uruhare runini mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo

Abagize kalabu “Imbaraga z’igihugu” itanga inyigisho zigamije kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo bavuga ko abana bafite uruhare runini mu kurwanya iryo hohoterwa kuko ari bamwe mu bahura n’ingaruka zikomeye ziriturukaho.

Iyo kalabu igizwe n’abana 30 b’abanyeshuri bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 12 na 15, igatanga inyigisho zigamije kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo binyuze mu makinamico magufi.

Umutoza w’iyo kalabu ari na we muntu mukuru wenyine uyirimo, Nduwayezu Bosco, avuga ko gukoresha abana mu guca burundu ihohoterwa rikorerwa mu ngo byashoboka ari uko hifashishijwe urubyiruko nk’imbaraga z’igihugu cy’ejo hazaza.

Yongeraho ko ihohoterwa rikorerwa mu ngo rishegesha cyane abagore n’abana, akavuga ko ari yo mpamvu ari ngombwa ko abana bafata iyambere mu kurandura burundu iryo hohoterwa, kugira ngo igihe cyabo cyo gushinga ingo kizagere bumva neza ingaruka z’iryo hohoterwa.

Iyo kalabu kugeza ubu iracyakorera mu murenge wa Rukara, ariko irateganya kwagura aho ikorera ikazagera mu gihugu hose. Cyakora umutoza w’iyo kalabu avuga ko hakiri imbogamizi y’uko batarabona inkunga yatuma bagura ibikorwa byabo kugira ngo bigere mu Rwanda hose.

Avuga ko bateganya ko umushinga AJPRODHO-JIJUKIRWA, ushobora kuzabatera inkunga, ariko kugeza ubu ngo nta yo barabona. Gusa ngo hari umusanzu biyemeje gutanga udashobora kubangamira buri munyamuryango kugira ngo bakomeze ibikorwa bya bo kabone n’ubwo batabona inkunga.

Nduwayezu Bosco avuga ko iyo kalabu yamaze gufunguza konti muri koperative Umurenge Sacco, buri mwana uri muri iyo kalabu akaba atanga umusanzu w’amafaranga 100 buri cyumweru, agashyirwa kuri iyo konti mu gihe hataraboneka umuterankunga.

Kalabu “Imbaraga z’igihugu” iracyakorera mu murenge wa Rukara wo mu karere ka Kayonza gusa, ariko ikaba inateganya kwagura ibikorwa bya yo bikagera ku rwego rw’igihugu.

Abumva ubutumwa bukubiye mu makinamico asekeje abo bana batanga bavuga ko bukwiye kugera kure hashoboka kuko bwahindura benshi bakamenya ko ihohoterwa rikorerwa mu ngo ritatuma abanyarwanda bagera ku iterambere.

 

Leave a comment!

Add your comment below, or trackback from your own site. You can also subscribe to these comments via RSS.

Be nice. Keep it clean. Stay on topic. No spam.

You can use these tags:
<a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>

This is a Gravatar-enabled weblog. To get your own globally-recognized-avatar, please register at Gravatar.

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers