News »

UN tribunals: Presidents say deadline impossible

June 16, 2013 – 6:34 am |

The presidents of the UN tribunals prosecuting alleged war criminals from the conflicts in the 1994 Rwanda genocide and the former Yugoslavia have said that they will not meet the UN Security Council deadline to …

Read the full story »
Bills and Laws
Courts & Agencies
Forum
Human Rights
Legal Aid
Home » Services

Rwanda | Ngororero: Abafasha mubyamategeko bazafasha abaturage mu kudahora mu manza z’urudaca

Submitted by on August 31, 2012 – 7:24 amNo Comment

Rwnada | Ngororero AbafashaAkarere ka ngororero ni kamwe mu dufite abaturage bazwiho guhora mumanza zidashira ndetse zimwe ugasanga ari iza cyera cyane cyangwa zararangijwe ariko bamwe ntibave kwizima. Ubu imiryango itandukanye ikaba ifasha abaturage mu gusobanukirwa n’amategeko no kwirinda gusesagura imitungo baburana imanza zidafite ishingiro.

Kuri uyu wa 29/8/2012, abafasha muby’amategeko bagera kuri 45 bakaba basoje amahugurwa bahabwaga n’umuryango ADEPE (Association Pour le Developpement du Peuple) ku bufatanya n’a ambasade y’ubwongereza mu Rwanda.

Muri aya mahugurwa yamaze iminsi 3, abayakurikiye bakaba barasobanuriwe amategeko asanzwe, ayahinduwe ndetse n’amashya nibishingirwaho kugirango ikirego umuntu atanze gihabwe agaciro, ndetse n’ibyo umuturage abanza gukora mbere yo kujyana ikirego cye munkiko. Bikaba byaragaragaye ko abaturage benshi badasobanukiwe n’ibijyanye n’amategeko kuburyo bibatesha igihe kinini kandi ntibigire icyo bitanga.

Aba bafasha muby’amategeko bakaba bazegera abaturage bakabagira inama mbere yo kugeza ibibazo byabo mubunzi no mubuyobozi bw’inzego zibanze. Emmanuel Mazimpaka, umuyobozi wungirije w’akarere ushinzwe iterambere ry’ubukungu akaba avuga ko aba bafasha bazatuma abaturage basobanukirwa nkuko intumwa za Yezu zabigenjeje kandi ngo akarere kazabafasha mubishoboka byose.

 

Habarurema Vincent de Paul, umukozi wa minisiteri y’ubutabera ushinzwe ubujyanama mu by’amategeko mu karere ka Ngororero avuga ko aba bafasha nibakora neza uko bigishijwe bizatanga umusaruro maze abibutsa ko Atari abacamanza kandi ko badakwiye kuzivanga cyangwa kubangamira imirimo isanzwe irebana no gukemura ibibazo by’abaturage.

Umuhuzabikorwa wa ADEPE kurwego rw’igihugu Rucamumihigo Gregoire akaba yadutangarije ko intego bafite ari ugufasha abaturage kuva mu bujiji mu bijyanye no gukemura impaka haba munzego zibanze no murwego rw’amategeko, akaba yanemereye abhuguwe ko bazafata bakeya muribo bagakomeza kubaha amahugurwa ku mategeko nabo bagahugura abandi.

Iryo tsinda ryari rigizwe n’abunzi, abavuga bikumvikana, bayobozi b’inzego z’ibanze ndetse n’abakuriye amakoperative atandukanye bo mu mirenge ya Mulinga na Jomba yo mu karere ka Nyabihu ndetse na’imirenge ya Kabaya na Muhanda yo mukarere ka Ngororero.

 

Leave a comment!

Add your comment below, or trackback from your own site. You can also subscribe to these comments via RSS.

Be nice. Keep it clean. Stay on topic. No spam.

You can use these tags:
<a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>

This is a Gravatar-enabled weblog. To get your own globally-recognized-avatar, please register at Gravatar.

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers