Rwanda | KARONGI: Imiryango 11 yabanaga bitemewe n’amategeko mu murenge wa Rwankuba yarasezeranye
Kugira ngo igikorwa kihute, abasezeranye barahiriraga rimwe
Ubwo utugari tugize umurenge wa Rwankuba mu karere ka Karongi twamurikaga ibikorwa by’imihigo y’umwaka 2011-2012, imiryango 11 yabanaga itarasezeranye yahawe amahirwe yo gusezerana imbere y’ubuyobozi.
Imiryango yasezeranyijwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge (Gitifu) wa Rwankuba, Nkuzabaganwa Vedaste. Mubasezeranye Harimo abamaranye imyaka iri hejuru y’itanu babana bafitanye n’urubyaro, harimo ndetse n’abamaze igihe kiri hasi y’umwaka umwe babana.
Gitifu wa Rwankuba ubwo yabasezeranyaga imbere y’idarapo rya repubulika y’u Rwanda yabibukije ko gusezerana bitagomba kugarukira aho gusa kuko nyuma yo kwiyemeza kubana hazaho no kubyara, bityo abasaba kutabyara uko biboneye ngo leta izabarerera: « Kurera harimo ibintu byinshi. Harimo uburere, harimo icyo tuzaha abana, harimo n’ibindi bituma umwana akura neza muri sosiyete akagira umuco nyarwanda. Nubyara umwana uzajya kuba ikirara, umwana utazabasha kwigisha ngo abashe gutegura ejo hazaza ; ntacyo uzaba wifashije kandi ntacyo uzaba ufashije igihugu »
Nkuzabaganwa Vedaste yanaboneyeho akanya ko kubaza abari bagiye gusezerana imbere y’ubuyobozi ngo bamubwire ibyaha bumva byababera intandaro yo gutandukana. Umwe muri bo yasubije muri aya magambo : « Njyewe, icyatuma umugore wanjye dutandukana nuko yajya mu busambanyi akanzanira SIDA, uwo munsi ntago twabana….» Ariko kubera ko igisubize cye cyasaga n’ikimugusha mu mutego, gitifu yabaye nk’umukopeza arongera aramubaza ati : « Ariko agiyeyo ntazane SIDA wabyemera? » ubwo umugabo yahise yigarura agira ati : «Nubwo yajyayo nkabyibonera imbona nkubone, kuko aba yanciye inyuma bwa bwumvikane buri hagati yanjye nawe ubwo aba yabusize, ubwo yakomeza akajya kureba wawundi ». Abaturage bahise basekera rimwe bamuha amashyi, gitifu nawe akomeza abaza umugore icyaha yumva cyamutanya n’umugabo asubiza avuga ko we ibyaha by’uburozi, ubusambanyi no kutumvikana ari byo atakwihanganira.
Nyuma yo kubasezeranya gitifu wa Rwankuba yabasabye guhoberana no kwerekana urukundo imbere y’imbaga y’abantu babarirwaga mu magana bari baturutse mu tugari 9 twari twaje kumurikira ubuyobozi ibikorwa twagezeho mu mihigo y’umwaka wa 2011-2012.
Muri rusange utugari twose twahacanye umucyo tugaragaza iterambere twigejejeho turikesheje gahunda yo guhuza ubutaka, gukoresha inyongeramusaruro no kubahiriza izindi gahunda za leta, nk’ubwisungane mu kwivuza, uburezi, korozanya muri gahunda ya Gira Inka n’ibindi byatumye umurenge wa Rwankuba utakibarirwa mu mirenge ikennye cyane mu karere ka Karongi nk’uko byari bimeze mu bihe bishize.





